Mu Rwanda hatangijwe gahunda izafasha kwihutisha imanza no kugabanya ubucukike muri gereza

Mu Rwanda hatangijwe gahunda nshya izafasha kwihutisha imanza no kugabanya ubucukike muri gereza, mu rwego rwo korohereza ubutabera ndetse n’ababuranyi.

Ni gahunda izwi nk’igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining Procedure), yatangirijwe i Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, mu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubutabera.

Abunganizi mu bijyanye n'amategeko bavuga ko nta mpungenge zo kubura akazi bafite
Abunganizi mu bijyanye n’amategeko bavuga ko nta mpungenge zo kubura akazi bafite

N’ubwo iyi gahunda atari nshya cyane mu Rwanda, kuko ari yo yakoreshejwe mu manza zaburanishijwe n’Inkiko za Gacaca, ariko ntabwo isanzwe imenyerewe mu zindi nkiko ziburanisha ibyaha.

Ni igikorwa kizafasha mu buryo bwo kwihutisha iburanisha ry’imanza nshinjabyaha, ku bantu benshi bategereje kuburana, aho izafasha abafungwa bahisemo gukorana n’Ubushinjacyaha, kugira ngo bashobore kuganira ku byerekeranye n’ibyaha baregwa, bagasobanurirwa ibyaha baregwa n’icyo amategeko ateganya, ku buryo bishobora gutuma bagabanyirizwa ibihano, kandi bakaburanishwa vuba.

Ni gahunda ku ikubitiro igomba gutangirana n’inkiko z’ibanze eshanu, ikazajya ikoreshwa gusa ku byaha bireba ubujura, gukubita no gukomeretsa, kuko bigize 38% by’abantu bategereje kuburana bose, ariko nyuma ikazajya yifashishwa no ku bindi byaha nk’uko amategeko abiteganya.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo, avuga ko abakurikiranyweho ibyaha bazayitabira, izabafasha kugabanyirizwa ibihano, kandi bakaburanishwa vuba.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, (ibumoso) avuga ko ubu buryo buzafasha mu kugabanya ubucukike muri gereza
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, (ibumoso) avuga ko ubu buryo buzafasha mu kugabanya ubucukike muri gereza

Ati “Ubu dufite abafungwa barenga ibihumbi icumi bategereje kuburana, bangana na 12% by’abafungwa bose. Ikigamijwe ni ukugira ngo twihutishe imanza, kuko uko wihutisha izo manza, hari igihe bishobora kugaragara ko hari abafungwa ibyaha bidahama, abo ngabo barafungurwa, ariko na none iyo wihutishije imanza, n’abahawe ibihano barabirangiza, bigatuma bashobora gusohoka muri gereza, bakajya mu buzima busanzwe”.

Akomeza agita ati “Tubyitezeho rwose ko bizagabanya ubucukike mu magereza, ariko tuniteze ko abantu nitubasobanurira iyi gahunda, bazayitabira bityo ishobore kugera ku ntego yayo”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, avuga ko ubu buryo buzorohereza Ubushinjacyaha mu kazi kabwo, kuko hari umwanya munini wagenderaga mu gukora iperereza.

Ati “Tuvuge ko hari inyandiko yahimbwe, uwayihimbye icyaha aragihakana, ubwo akazi karajya ku Bushinjacyaha, ujye muri RFL, ujye kubaza abantu, ujye kubaza aho inyandiko yavuye, ariko naza akakubwira ati iyi nyandiko ni impimbano, dore uko nayihimbye, dore aho nayivanye, n’icyo yari agamije, byose akabikwereka, biba bikorohereje, nta perereza uba ugikoze kuko byose aba yabyemeye, noneho na we akagira ibyo yemererwa n’amategeko, agomba guhabwa”.

N’ubwo hari abavuga ko ubu buryo buzatuma abunganizi mu mategeko babura akazi, kubera ko ababuranyi bazaba bemera icyaha, si ko bo babibona, kuko bavuga ko kwemera icyaha bidasobanura ko umuntu abaye umwere.

Ni gahunda Abanyarwanda barimo gufashwamo n'inzobere mu bijyanye n'amategeko zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika
Ni gahunda Abanyarwanda barimo gufashwamo n’inzobere mu bijyanye n’amategeko zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Umwunganizi mu mategeko witwa Augustin Rwabigwi avuga ko nta kibazo kirimo ku bunganizi mu mategeko, kuko umwunganizi mwiza ari wa wundi ufasha umuntu, akamuherekeza mu bijyanye n’amategeko.

Ati “Ntabwo yabura akazi, kuko umuntu wemeye icyaha bitavuga ko agomba kuba umwere. Igihe wemeye icyaha ukagabanyirizwa igihano, ibyo byose biba ari ibihano uhawe, ni ukuvuga ko na wa wundi, umwunganizi ashobora kumufasha kwemera icyaha, akanereka umukiriya we akamaro ko kwemera icyaha no gusaba imbabazi. Numva uzi akamaro k’umwunganizi mu mategeko atareka kumwishyura”.

Nyuma y’uko iyi gahunda yemejwe, mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kabiri byari biteganyijwe ko haburanishwa abantu bagera 200, hifashishijwe iyi gahunda y’igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka