Miss Muheto Divine yahanishijwe igifungo cy’amezi atatu gisubitse
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukwakira rwahanishije Miss Muheto Divine igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw.
Ni nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rumuhamije ibyaha yari akurikiranyweho birimo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga nta ruhushya rwo gutwara afite.
Urukiko kandi rwategetse ko Miss Muheto ahanagurwaho icyaha cyo guhunga nyuma yo gukora impanuka nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabigaragaje.
Urukiko rushingiye ku kuba Muheto yaraburanye yemera icyaha kandi ntagore inzego z’ubutabera byatumye agabanyirizwa ibihano yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha.
Miss Muheto yari akurikiranyweho ibyaha byo gutwara ikinyabiziga yasinze tariki 20 Ukwakira 2024 ubwo yari yasohokeye mu kabari ka Atelier Du Vin gaherereye muri Kicukiro hepfo ya Sonatubes. Mu ma saa sita z’ijoro ubwo yari atashye ari mu modoka yo mu bwoko bwa KIA SPORTAGE, yayitwaye yanyoye ibisindisha, ageze mu Kagari ka Nyakabanda muri Kicukiro mu muhanda werekeza i Remera, ata umuhanda agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo ndetse n’imodoka irangirika.
Inzego z’umutekano zimupimye bamusanzemo igipimo cy’umusemburo (alcohol) cya 4.00 mu gihe umuntu utwaye ikinyabiziga atagomba kurenza 0.8.
Kuba asubikiwe igifungo bivuze ko ahita arekurwa agataha.
Muheto yari amaze iminsi 17 afunze ategereje gusomerwa umwanzuro wa nyuma w’urukiko.
Ohereza igitekerezo
|
Twirinde gutwara ikinyabiziga twanyweye alcohool bavandi
Ngubwo ubutabera bwa kimuntu!! Nubwo ntazi amategeko,uyu mukobwa yali guhabwa igihano kiremereye.Nta kindi kibiteye uretse ikimenyane cyangwa ruswa.Ubutabera nyakuli,tuzabubona umunsi Imana yashyizeho ubutegetsi bwayo buzaba buyobowe na Yezu nkuko bible ivuga.Buzatangira gutegeka isi ku munsi wa nyuma,imana ibanze ikureho ubutegetsi bw’abantu.Izabanza ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Abazarokoka bazabaho iteka nta kibazo na kimwe bafite.Ibyo byose byanditswe muli bible yawe.
Ubundi iki nicyo gihugu dukeneye gitanga ubutabera kandi mwakoze cyan gusa abere abandi urugero