Minisitiri w’ubutabera arasaba abaturage kubaha ibyemezo by’Abunzi
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe Abunzi tariki 13/10/2013, Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston yasabye abaturage kubaha ibyemezo by’Abunzi n’imyanzuro baba bafashe, nubwo byaba bitabashimishije maze bakagana inzego zisumbuye.
Yagize ati “mugomba kubaha ibyemezo biba byafashwe n’abunzi, ikindi kandi uwo bitanyuze akajya ku nzego zisumbuye, aho yagana inkiko kuko iyo bakugiriye inama ntigushimishe ugomba gukomeza ukajya ahandi kuko ari uburenganzira bwawe, ariko ugomba kubaha icyubahiro kuko bakora akazi gakomeye cyane”.

Muri uwo muhango wabereye mu karere ka Bugesera ku rwego rw’igihugu, Minisitiri w’ubutabera yanasabye abaturage kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo baba bafitanye batarinze kujya mu nkiko, bagafatanya n’abunzi kugira ngo bajye bakomeza kugirana ubuvandimwe, ibi bikaba byarushaho no kugabanya umubare w’imanza zigana mu nkiko.
Urwego rw’abunzi rurizihiza imyaka 10 rumaze rufasha abaturage mu gukemura ibibazo byabo ndetse runabafasha kwiyunga. Bamwe mu baturage bafashijwe gukemurirwa ibibazo barashimira uburyo abunzi bakomeje kubafasha.

Mushimiyimana Florence ni umwe mu baturage bafashijwe n’abunzi kurenganurwa aho umugabo we yashakaga kumwambura isambu ku buriganya. Yabisobanuye muri aya magambo: “ubwo nabonye ko umugabo yagurishije isambu yacu atabimbwiye, ikibazo nakigejeje ku bunzi maze bagerageza kugikemura niko kongera gusubizwa isambu yanjye none ubu nkaba nyihinga nta kibazo”.
Nishyirembere Donata wo mu kagali ka Gikundamvura mu murenge wa Ruhuha, avuga ko mu mwaka wa 2012 yagize ikibazo cyo kurengenwa ku butaka bwe n’umuturanyi we, yitabaza urwego rw’abunzi rubafasha kumvikana binabageza ku bwiyunge, none magingo aya bakaba nta kibazo bafitanye bitewe no kuba barunzwe n’urwego rw’abunzi.

Abunzi nabo bavuga ko kuba akazi bakora kazirikanwa nk’uku gushyirirwaho icyumweru cyabahariwe bibaha imbaraga zo kurushaho kugakora neza kugira ngo ibibazo by’abaturage bicyemuke kandi mu mahoro nk’uko bivugwa na Karangwa Jean Marie Vianney umwunzi wo mu murenge wa Shyara.
Ati “ibi bigaragaza ko Leta itwitayeho kandi ituzirikana akaba ariyo mpamvu natwe biduha ingufu zo gukora neza, kandi tukarushaho gukemura amakimbirane mu baturage maze bakareka amakimbirane kuko atabateza imbere ahubwo bakabona umwanya wo gukora n’igihugu kigatera imbere”.

Gahunda ya Leta ni uko ibi bibazo byose byajya bikemukira mu bunzi bitarinze kugera mu nkiko, igikorwa kinashimirwa abunzi bo mu murenge wa Ruhuha n’imirenge iwegereye kuko urukiko rw’ibanze rwa Ruhuha rwakira ibibazo bicye ugereranije n’izindi, akaba ari nayo mpamvu iyi gahunda ari ho yatangirijwe mu rwego rwo kubashimira.
Mu karere ka Bugesera harabarirwa abunzi 1044, mu gihe mu gihugu hose hari abagera ku 30500. Kuva batangira mu mwaka wa 2004 bamaze gukemura ibibazo bingana na 82%, naho ibigera kuri 18% byajyanwe mu inkiko kuko ba nyirabyo batishimiye imikirize yabyo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|