Minisitiri w’Ubutabera aragirira uruzinduko rw’akazi mu karere ka Nyamasheke

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 25/04/2012, Minisitiri w’Ubutabera, Karugarama Tharcisse, aragirira uruzinduko rw’akazi mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo.

Minisitiri w’Ubutabera arasura ibikorwa by’ubutabera byegerejwe abaturage ndetse anaganire n’abaturage kuri gahunda za minisiteri ayoboye; nk’uko bitangazwa na Kanamugire Adolphe ushinzwe imiyobobrere myiza mu karere ka Nyamasheke.

Karugarama araza gusobanura politiki yo kwegereza abaturage serivisi za minisiteri y’ubutabera, harimo inzu zishinzwe kugira inama abaturage mu bijyanye n’amategeko (MAJ) zikorera mu turere twose tw’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanjongo bwashishikarije abaturage kwitabira ibiganiro bizatangwa na Minisiteri y’Ubutabera.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka