Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abayobozi n’abacamanza b’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye indahiro z’abayobozi n’Abacamanza b’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse na Visi Perezida n’Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare. Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango nyuma yo kwakira indahiro, Minisitiri w’Intebe yagize ati: “Ndifuriza imirimo myiza abamaze kutugezaho indahiro zabo ari bo: Brig. Gen. Patrick KARURETWA, Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Lt Col Charles SUMANYI, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Lt Col Gerard MUHIGIRWA, Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare. Hari kandi n’Abacamanza mu rukiko rukuru rwa Gisirikare ari bo: Lt Darcy NDAYISHIMIYE na Lt Thérèse MUKASAKINDI ndetse n’Abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare ari bo: Capt. Moses Ndoba na Lt. Victor Kamanda”.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko uyu ari umwanya mwiza wo kongera kwibukiranya imiterere n’uburemere bw’inshingano bamaze kurahirira.

Yagize ati: “Amagambo akubiye mu ndahiro mumaze kutugezaho, ni yo akubiyemo ubutumwa bw’ingenzi bw’uyu munsi. Nimuyubahiriza uko yanditse, bizatuma mukora akazi kanyu uko bikwiye, kandi mutange umusaruro mwitezweho”.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabasabye guhora bazirikana icyizere bagiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ndetse n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ndetse abasaba guharanira kutagitatira.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yakomeje agira ati: “Imiterere y’umurimo mukora ujyanye no kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu, irabasaba ubushishozi, ubwitonzi, ubwitange no kuwukora kinyamwuga. Nk’uko mumaze kubirahirira kandi, ububasha muhawe ntimukwiye kubukoresha mu nyungu zanyu bwite ahubwo mubukoreshe mu nyungu z’Igihugu, muharanire gukomeza guhesha isura nziza Ingabo z’u Rwanda”.

Abarahiye bibukijwe ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) aho ziri hose zirangwa n’ikinyabupfura, nk’indangagaciro ikomeye mu ngabo z’u Rwanda, ndetse basabwe gukomeza kuyisigasira kuko ifite akamaro gakomeye mu kurinda ubusugire bw’Igihugu.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabasabye kandi kugendana n’umurongo w’iterambere Igihugu kirimo mu kwimakaza ikoranabuhanga mu kazi kose. Ati: “Turabashishikariza cyane kwifashisha ikoranabuhanga kuko ryihutisha akazi kandi rikoroshya imitegurire y’imanza, kandi mugahora mwihugura kugira ngo mwunguke ubumenyi bityo mushobore gukora akazi kanyu mu buryo bugezweho”.

Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Brig. Gen. Patrick KARURETWA, avuga ko inshingano nshya bahawe ziyongera ku zindi bari basanganywe zifite uburemere bwumvikana. Ati: “Izi nshingano ziyongera ku zindi dusanganywe, zifite uburemere kuko ubutabera ni ingenzi muri sosiyete. Mu Gisirikare ni umwihariko duterwa n’inshingano Igisirikare kiba gifite zo kurinda Igihugu n’abanyagihugu akaba ari akarusho gaterwa n’ububasha, intwaro n’ubumenyi abasirikare bahabwa bituma bagengwa n’ikinyabupfura kugira ngo bidakoreshwa nabi”.

Brig. Gen. Patrick KARURETWA, Perezida w'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare
Brig. Gen. Patrick KARURETWA, Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare

Brig Gen Karuretwa akomeza agira ati: “Iyi ni yo mpamvu hajyaho inkiko za Gisirikare zihariye zihabwa imbaraga zikoreshwa mu buryo buremereye, kugira ngo abasirikare barangwe n’ikinyabupfura, ababirenzeho bagahanwa mu buryo buremereye”.

Uyu muhango witabiriwe na ba Minisitiri batandukanye, Umushinjacyaha Mukuru, Abayobozi bakuru b’Ingabo z’Igihugu ndetse n’ Abagize imiryango y’abarahiye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2024, nibwo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagize Brig Gen Karuretwa Patrick Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare naho Visi Perezida warwo aba Lt Col Sumanyi Charles.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse ku wa 9 Ukuboza 2024, rigaragaza ko hakozwe impinduka no mu Rukiko rwa Gisirikare aho Lt Col Muhigirwa Gerard, yagizwe Visi Perezida warwo.

Rigaragaza ko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Ugushyingo 2024 ari yo yasuzumye kandi ikemeza ko aba basirikare bashyirwa muri izi nshingano.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka