Minisitiri Busingye yijeje abunzi ko amagare bemerewe bagiye kuyashyikirizwa

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, arizeza abunzi ko amagare bemerewe bazayashyikirizwa mu gihe kidatinze.

Aba mbere bamaze kuyahabwa, n'abandi bijejwe kuyabona vuba
Aba mbere bamaze kuyahabwa, n’abandi bijejwe kuyabona vuba

Harabura igihe gito ngo abunzi basoze manda y’imyaka itanu bari baratorewe, dore ko izarangirana n’ukwezi kwa Nyakanga 2020. Muri iki gihe bamaze, bakunze kugaragaza imbogamizi baterwa n’urugendo bakora bagiye mu kazi ko kunga abaturage, ndetse icyo gihe byatumye Perezida wa Repubulika Paul Kagame abemerera amagare yo kuborohereza mu ngendo bakora.

Ndetse ntibyatinze, kuko guhera mu mwaka wa 2017 buri nteko y’abunzi igizwe n’abantu barindwi muri buri murenge mu gihugu hose bashyikirizwa amagare bari bemerewe, mu tugari ho amagare yahawe abayobozi ba komite z’abunzi mu gihe izi komite na zo zigizwe n’abantu barindwi muri buri kagari.

Fatahose Dionisi, umwe mu bunzi bo mu Karere ka Musanze agira ati “Mu bunzi b’akagari gusa hatanzwe igare rimwe, mu gihe abagize komite z’abunzi mu mirenge uko ari barindwi bose bayahawe. Hagaragara icyuho mu gihe usanga hari abajya mu kazi bafite uburyo buborohereza kugerayo, abandi bakagenda n’amaguru kandi twese tugiye mu kazi kamwe bikadutera ikibazo.

Komite yose y'abunzi ku murenge ndetse n'ukuriye komite y'akagari bamaze kubona amagare bemerewe
Komite yose y’abunzi ku murenge ndetse n’ukuriye komite y’akagari bamaze kubona amagare bemerewe

Noneho biba akarusho ku bantu batuye kure y’aho bakorera, kuko hari n’ubwo bajya mu kazi badafite ubushobozi bwo gutega. Twifuza ko abo bunzi basigaye na bo bashyikirizwa ubwunganizi twemerewe na Nyakubahwa Perezida w’igihugu cyacu, kuko tubwitezeho kwihutisha akazi”.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, avuga ko bari bahaye rwiyemezamirimo isoko ryo kugura amagare, ariko icyorezo cya Covid-19 gituma hari ibikorwa bidakomeza. Yabasezeranyije ko mu gihe kidatinze azaba yamaze kuboneka bayashyikirizwe.

Yagize ati “Ni byo koko amagare kuba tutarayabagezaho bose navuga ko ari umwenda ariko utari uwa banki tukibarimo duteganya kubishyura. Byakagombye kuba byarakozwe, bizitirwa n’icyorezo cya Covid-19 cyateje ingaruka zo gusubika ibikorwa byinshi birimo n’isoko ryo kugura ayo magare twari twahaye rwiyemezamirimo.

Ubu rero na we ari mu nzira zo gusubukura, akarangiza ibyo yagombaga gukora byose, amagare akazahita aboneka, tuyashyikirize abunzi”.

Minisitiri w’Ubutabera avuga ko nubwo manda y’abunzi iri hafi kurangira bishoboka ko hari abazongera gutorwa n’abatazatorwa bagasimbuzwa abandi, kandi ntibizabuza gushyira mu bikorwa ibyo bemerewe.

Minisitiri Busingye yijeje abunzi batarabona amagare bemerewe ko bari hafi kuyabona
Minisitiri Busingye yijeje abunzi batarabona amagare bemerewe ko bari hafi kuyabona

Yagize ati “Abazongera kugirirwa icyizere bakongera gutorwa n’abo bizaba ngombwa ko basimbuzwa abandi, amagare tuzayabaha, ndetse twiteguye kubasanga aho bazaba bari hose, ibyo bemerewe babibone hatitawe ko basubiye mu nshingano z’ubwunzi cyangwa bazisoje”.

Gusa Minisitiri Busingye ntiyatangaje igihe ntarengwa ayo magare bazaba bayabonye, ariko abizeza ko bizakorwa vuba.

Urwego rw’abunzi rushimirwa kuba rwunganira ubutabera bw’u Rwanda nta kiguzi. Nk’ubu amakimbirane cyangwa ibirego bingana na 85% abunzi bo mu gihugu hose babikemuye mu mahoro bidasabye koherezwa mu nkiko, birinda abo baturage gutanga amagarama y’imanza cyangwa gutakaza igihe cyabo bajya mu nkiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka