Minisitiri Busingye arasaba abakora mu by’amategeko gukumira amakimbirane

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yasabye abakora mu by’amategeko hirya no hino mu gihugu gukumira amakimbiranye mu miryango kuko ngo ari yo nkomoko y’ibindi bibazo bikomeye.

Abunzi na bo bitabiriye imurikabikorwa by'ubutabera
Abunzi na bo bitabiriye imurikabikorwa by’ubutabera

Yabibasabye kuri uyu wa 8 Werurwe 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cy’ubutabera, igikorwa cyitabiriwe n’abakora mu by’amategeko banyuranye baba abo mu nzego za Leta n’abo mu miryango itari iya Leta, kikaba cyabanjirijwe n’imurikabikorwa by’ubutabera.

Minisitiri Busingye yavuze ko ubufatanye hagati y’iyo miryango ari bwo bukwiye kuyiranga bityo igakora ku buryo ifatanya mu gukumira amakimbirane ajyana abantu mu manza.

Yagize ati “Ubu bufatanye bwacu tubwubakireho kugira ngo buri gace gakeneye kwitabwaho kitabweho uko bikwiye. By’umwihariko ndasaba ko icyitwa amakimbirane mu Banyarwanda dufatanya kuyitaho nka sosoieye sivile n’inzego za Leta”.

Arongera ati “Aya makimbirane atuma havuka imanza, atuma havuka ibibazo bikomeye, muyiteho, muyakumire cyangwa muyakemure atarabyara ibibazo bisaba kujya mu gukururana mu manza. Imikorere yanyu, guhugura abaturage n’ibindi byose byibande ku gukumira icyaha kitaraba”.

Minisitiri Busingye yanasuye bimwe mu bikorwa byifashishwa mu gutanga ubutabera
Minisitiri Busingye yanasuye bimwe mu bikorwa byifashishwa mu gutanga ubutabera

Uko gufatanya ngo ni na ko kuzatuma harwanywa ibyaha binyuranye cyane cyane iby’inzaduka biteye inkeke muri iki gihe, birimimo iby’ikoranabuhanga n’icuruzwa ry’abantu.

Kuri icyo kibazo, umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Ruhunga Jannot, yavuze ko ibyaha by’inzaduka bigenda byiyongera, cyane cyane icyo gucuruza abantu ari yo mpamvu ubufatanye ari ngombwa mu kubirwanya.

Ati “Ugira utya ukabona umwana w’umukobwa ku mupaka akavuga ko agiye mu gihugu runaka gusura inshuti ariko wabaza ababyeyi be ugasanga ntibabizi. Biragenda rero byiyongera kuko muri 2016 ibyaha nk’ibyo byari 43, 2017 byari 42 ariko muri 2018 byarazamutse biba 49”.

“Inzego zitandukanye rero turagomba gufatanya, tugahugura abantu kuri ibyo byaha bityo bakamenya gutanga amakuru kugira ngo tubikumire kuko iyo abo bana bagiye akenshi baba bashutswe bakisanga mu mirimo y’uburetwa ishyira mu kaga ubuzima bwabo”.

Imurikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa ba MINIJUST 36 bakaba berekanye ibyo bakora mu gufasha abaturage mu by’amategeko ndatse hanerekanwa ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kugenza ibyaha, byerekanywe na RIB.

Polisi y’igihugu na yo yerekanye imodoka zigezweho zo gutabara abari mu kaga cyane cyane abahuye n’impanuka y’inkongi y’umuriro bari mu mazu maremare, abaturage bakaba basabwe gutanga amakuru hakiri kare ku kibaye cyose kugira ngo batabarwe bwangu.

Icyumweru cy’ubutabera kizarangwa n’ibikorwa by’ubukangurambaga bizagera mu turere twose, muri za kaminuza no mu magereza kikazasozwa n’umukino w’umupira w’amaguru uzahuza abo mu rwego rw’ubutabera n’abanyamakuru, uzaba ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Minisitiri Busingye n'abandi bayobozi mu kiganiro cyo gutangiza icyumweru cy'ubutabera
Minisitiri Busingye n’abandi bayobozi mu kiganiro cyo gutangiza icyumweru cy’ubutabera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka