Minisitiri Busingye arasaba abagororwa benda kurangiza ibihano kudapfusha ubusa amahirwe yo kwiga imyuga

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Jonston Busingye, arasaba abagororwa benda kurangiza ibihano byabo kubyaza umusaruro amasomo bahabwa akazabafasha kwiteza imbere, kubaka umuryango nyarwanda no guteza impinduka mu miryango yabo.

Mukankuranga Domitille yereka minisitiri Busingye uburyo bongererwa ubumenyi
Mukankuranga Domitille yereka minisitiri Busingye uburyo bongererwa ubumenyi

Minisitiri Busingye yavuze ibi kuri uyu wa 05 Gashyantare 2019, ubwo yasuraga gereza ya Ruhengeri mu gutangiza umushinga ugamije gufasha abagore n’urubyiruko bitegura kurangiza ibihano mu buryo bwo kubongerera ubushobozi buzatuma babasha kwigira no kugera ku iterambere rirambye.

Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga barafashwa mu buryo bwo kubategura mu mutwe no mu mutima kugira ngo barindwe ubwigunge ndetse bakaba bigishwa imyuga irimo ubudozi, gutunganya imisatsi, ubukorikori n’ibindi.

Ministre Busingye atangiza iki gikorwa ku mugaragaro yagaragaje uruhare rw’umugore cyangwa urubyiruko mu gihe bahawe ubumenyi n’amahirwe yo gukora; abiheraho avuga ko nibabyaza umusaruro ayo masomo bizatuma babasha kugera kure bityo biteze imbere.

Yagize ati: “niyo mpamvu mukwiye kubakira kuri aya mahirwe muhawe ubumenyi muri kuhavoma bukazabafasha gusubira mu miryango yanyu muharema impinduka nziza”.

Min Busingye yifatanyije na Mgr Nzakamwita ndetse na CGP George
Min Busingye yifatanyije na Mgr Nzakamwita ndetse na CGP George

Yakomeje abibutsa ko igihugu gifite umurongo wo kurwanya no kwamagana ibyaha byaba ibyoroheje cyangwa ibikomeye.

Agira ati “rero nakangurira buri wese ko gukomeza gukora ibyaha, igihe kigera bigatahurwa uwabikoze agakurikiranwa n’ubutabera kandi afunzwe bigasubiza inyuma iterambere rye n’imiryango akomokamo kuko hari uburenganzira bwo kwidegembya aba yatakaje”.

Ibyiciro by’abagore cyangwa urubyiruko b’abagororwa ngo bakunze kugerwaho n’ingaruka zirimo guhabwa akato mu miryango yabo kubera ibyaha baba barakoze cyangwa bo ubwabo bagatinda kwiyakira kubw’ibihano baba bahawe, hakaba n’ababirangiza bakongera gukora ibindi byaha bitewe n’ubukene bigatuma bongera bakisanga bongeye kujya muri gereza.

Mukankuranga Domitile umwe mu bari kugororerwa muri gereza ya Ruhengeri avuga ko izi ngorane batazahura nazo kuko bari gutozwa imyifatire igomba kubaranga ubwo bazaba batashye, hakiyongeraho n’iyi myuga yihariye bari kwigishwa ku buryo bazabishingiraho bakikura mu bukene.

Abagororwa bo mur'iyi gereza bishimiye iyi gahunda
Abagororwa bo mur’iyi gereza bishimiye iyi gahunda

Yagize ati: “njyewe nahisemo umwuga w’ubudozi, ku buryo ninssubira mu muryango nzabasha kujya ndoda imyenda y’abagore n’abagabo muri za moderi zitandukanye, bizatuma mbasha gupigana n’abandi ku isoko mbone amafaranga bityo niteze imbere”.

Iki gikorwa cyari cyanitabiriwe n’umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa CGP George Rwigamba hamwe na Musenyeri Nzakamwita Servilien umushumba wa kiriziya gaturika Diyosezi ya Byumba ari nayo iri gushyira mu bikorwa uyu mushinga ku nkunga ya Oxfam.

Mu gihe cy’imyaka itatu ugiye kumara uzafasha abagore 2000 bo muri gereza ya Ruhengeri n’urubyiruko 500 bo muri gerereza ya Nyagatare; ukaba utangiranye ingengo y’imari ya miliyoni 40 icyiciro kizakurikirwa n’ikindi kizashorwamo miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka