Minisiteri y’ingabo yijeje abanditsi b’Inkiko za gisirikare ubufasha mu kwihutisha imanza
Nyuma yo kwakira indahiro z’abanditsi b’Inkiko za gisirikare kuri uyu wa mbere tariki 24/11/2014, Ministiri w’ingabo, Gen James Kabarebe yabijeje kutazabura ibikoresho n’ubumenyi, kugira ngo ubutabera bwa gisirikare bushobore kwihutisha imanza no gukora mu buryo bugezweho.
Abanditsi mu Rukiko rwa gisirikare barahiye ni S/Maj. Habimana Corneille, Sgt Kintu Alphonse, Sgt Munyaneza Bernard na Sgt Umuhoza Abdulkarim, naho abanditsi mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare nabo barahiye, bakaba ari Sgt Mutabaruka Sylvain na Sgt Rutayisire Jonas.

Ministeri y’Ingabo (MINADEF) hamwe n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo (RDF), ngo bashyigikiye iterambere ry’ubutabera mu Rwanda cyane cyane ubutangwa n’inkiko za gisirikare; aho ngo ubutabera bufatwa nk’inkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu, nk’uko Ministiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe yabimenyesheje abarahiye n’abakozi mu nkiko za gisirikare z’u Rwanda, bitabiriye irahira rya bagenzi babo.
Ministiri Gen Kabarebe yagize ati: “Uyu murimo usaba kugendana n’ibihe tugezemo, uretse gutanga ubutabera bunoze, murasabwa gutanga ubutabera bwihuse mukoresheje ikoranabuhanga; byaba mu guhererekanya amakuru hagati y’ubwanditsi bw’inkiko za gisirikare zombi, cyangwa hagati y’inkiko n’abandi bazigana”.

Yijeje ko MINADEF izakomeza gufatanya n’Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo (RDF) n’abandi bafatanyabikorwa barimo Ministeri y’ubutabera, mu gushakira abanditsi b’inkiko za gisirikare ibikoresho n’amahugurwa abafasha gukora inshingano bashinzwe.
Ku itariki ya 09/06/2014, Inama y’Abaministiri yemeje umushinga w’Iteka rya Ministiri rishyiraho abanditsi mu nkiko za gisirikare, ngo ikaba ari yo mpamvu urukiko rwa Gisirikare rwahawe abanditsi bashya bane, ndetse n’Urukiko rukuru rwa Gisirikare rukaba rwahawe abanditsi babiri.

MINADEF na RDF ngo bari basabye ko Guverinoma yakwemeza abanditsi b’inkiko za gisirikare, kugira ngo bunganire abasanzwe ari abanditsi b’inkiko za gisirikare kuko bari bake.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
akazi keza kandi imana izabafashe gutunganya inshingano nshyashya bahawe
akazi karabategerejo ko gukomeza kubaka ubutabera mu gisirikare dore ko hari na cases zihari za indiscipline zagaragaye mu minsi ishize bityo bakaba bagiye kurushaho gutanga ubutabera