MINIJUST irasaba ko amategeko yashyizweho n’abakoloni avanwaho

Minisiteri y’Ubutabera yagejeje umushinga w’itegeko kuri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, risaba ko amategeko areba u Rwanda yashyizweho mu gihe cy’ubukoloni yavanwaho.

Abadepite bagize komisiyo ya Politiki bumva ibisobanuro bya Minisiteri y'Ubutabera
Abadepite bagize komisiyo ya Politiki bumva ibisobanuro bya Minisiteri y’Ubutabera

Ayo ni amategeko arenga 1000, yashyizweho hagati y’umwaka wa 1885 na tariki ya mbere Nyakanga 1962.

Muri icyo kiganiro cyabaye kuri uyu wa 19 Kamena 2019, Abadepite bagize komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, bakomeje kubaza abahagarariye Minisiteri y’Ubutabera impamvu nyirizina zishingirwaho hasabwa ko inteko ishinga amategeko yakwemeza ko ayo mategeko avanwaho.

Mu gutanga ibisobanuro, abahagarariye Minisiteri bagaragaje ko ingingo ya 95 y’itegeko nshinga, igaragza ubwoko bw’amategeko igihugu cy’u Rwanda kigenderaho, ayo asabirwa gukurwaho ntayarimo.
Hagaragajwe kandi ko ingingo ya 11 y’itegeko nshinga nayo igaragaza ko igihugu cy’u Rwanda cyihaye intego yo kwishakamo ibisubizo, bityo ko amategeko atabereye Abanyarwanda ashobora guhindurwa cyangwa akavanwaho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana avuga ko ayo mategeko akubiye mu cyiswe urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi ko ibi bitemewe mu mategeko y’igihugu, kuko nta tegeko ryitwa urwunge rw’amategeko ribaho.

Avuga ko ubusanzwe igihugu kiba gifite amategeko cyishyiriyeho, kikagira amateka ya ba Minisitiri n’aya Perezida wa Repubulika, cyangwa se kikagira amasezerano mpuzamahanga kiba cyarashyizeho umukono.

Uwizeyimana yavuze ko ayo mategeko yashyizweho n’abakoloni kubera inyungu zabo bwite.

Ati “Mu buryo bw’amategeko, itegeko rishyirirwaho igihugu rigakoreshwa mu gihugu, cyangwa rikaba ari amasezerano mpuzamahanga akoreshwa mu bihugu byinshi, mu buryo bwumvikanweho n’ibyo bihugu. Ibi rero nta na hamwe byisanga, kuko si amategeko y’igihugu, nta n’ubwo ari amasezerano mpuzamahanga”.

Agendeye ku ngero z’imanza zaciwe n’urukiko rw’ikirenga, Minisitiri Uwizeyimana yagaragaje uburyo ayo mategeko abangamiye ubutabera bw’igihugu.

Ati “Muri aya mategeko dukuraho, harimo ingingo ivuga ngo ufite ikintu niwe nyira cyo. Nta n’ubwo yita kureba ngo yakibonye ate! Ukurikije uko izo ngingo zabaga zanditse, zari ingingo ziha amahirwe abari bazi icyo kugira ibyangombwa by’umutungo (titre de propriete) bivuze icyo gihe; bari bande?Bari abakoloni”.

Uwizeyimana kandi avuga ko kuba aya mategeko yarakomeje gukoreshwa na nyuma y’uko u Rwanda rubona ubwigenge ari uko Leta zabanje zitabihaye agaciro, kandi zikaba zarakoreshwaga cyane n’abakoloni.

Ati “Kayibanda yarayayobotse, Habyarimana nawe arayayoboka, natwe mu buryo bwo gusinzira twari twarayobotse kugeza ubu kuko yari agihari, ariko ikigaragara ni uko Kayibanda bamuhaye ubwigenge, ariko mu bajyanama be harimo Ababiligi benshi, no kwa Habyarimana harimo Abafaransa benshi. Ni ukuvuga ko rero Kayibanda bamuhaye ubwigenge bwo mu mpapuro gusa”.

Minisitiri Uwizeyimana ariko yavuze ko gusaba ko ayo mategeko yashyizweho n’abakoloni akurwaho bitavuze ko andi mategeko yatowe hagendewe kuri ayo y’abakoloni nayo aba ataye agaciro.

Yavuze kandi ko bitanavuze ko imanza zaciwe hagendewe kuri ayo mategeko zaseswa cyangwa ngo ziteshwe agaciro.

Minisitiri Uwizeyimana kandi yagaragarije abagize komisiyo Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, ko mu zindi mpamvu zituma ayo mategeko akwiye kuvanwaho ari uko n’abakoloni bayashyizeho batakiyakoresha.

Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Minisiteri y’Ubutabera, Depite Rubagumya Furaha Emma, uyobora komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu mu nteko ishinga amategeko, yashimiye ibisobanuro byatanzwe, yizeza ko bigiye gusuzumwa ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe kuvugurura amategeko, hanyuma bakazabamenyeshwa niba iryo tegeko rizatorwa.

Gusa mu mvugo ye, Depite Rubagumya yumvikanishije kuko kuba iyi gahunda yo kugira amategeko agendanye n’igihe ari gahunda y’igihugu, Inteko ishinga amategeko idashobora kubusanya nabyo, bivuze ko hari icyizere ko uyu mushinga ushobora kuzemezwa, hanyuma itegeko ryo gukuraho ayo mategeko yashyizweho n’abakoloni rikazatorerwa mu nteko rusange y’Abadepite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko AMATEGEKO avugururwa akajyana n’igihe.Ndisabira Minijust kureba uko yakuraho amategeko 2 avuguruzanya.Muli Constitutions zo ku isi yose,bavuga ko "abantu bose bangana imbere y’amategeko".Nyamara hakaba itegeko rivuga "ubudahangarwa" (immunity) bw’abantu bamwe bakomeye.Ndetse niyo bakica umuntu,ntabwo bafatwa ngo bafungwe.Nubwo bimeze gutyo,amategeko y’Imana yo areba abantu bose.Urugero abajura,abicanyi,abasambanyi,etc... bose ntabwo bazaba muli paradizo nkuko bible ivuga.Niyo baba bakomeye gute.Byerekana ukuntu Imana yonyine ariyo ifite amategeko meza,areba abantu bose.Niyo mpamvu tugomba kuyishaka kandi tukayumvira niba dushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo yegereje.

gatare yanditse ku itariki ya: 19-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka