Menya uko wakwitwara RIB iguhamagaye

Mu kiganiro cyihariye Kigali Today yagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye uko umuntu akwiye kwitwara imbere y’ubugenzacyaha.

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi wa RIB
Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi wa RIB

Dr Murangira asobanura ko icya mbere umuntu uhamagajwe imbere y’ubugenzacyaha, aba akwiye kwitwara neza muri byose. Ati “Icya mbere ni ukuvugisha ukuri kuko niko kukubatura, kumvikana n’umugenzacyaha”.

Hari bamwe mu baturage bavuga ko badasobanukiwe n’uburyo bakwitwara imbere y’ubugenzacyaha, ndetse bakanagaragaza ko batazi uburenganzira bwabo igihe batarahamwa n’ibyaha mu rukiko.

Dr Murangira asobanura ko iyo ukekwaho icyaha ageze imbere y’umugenzacyaha, aba afite uburenganzira runaka bushobora kumufasha kwitwara neza imbere y’umugenzacyaha.

Ati “Ukekwaho icyaha aba afite uburenganzira bwo kunganirwa, kumenyeshwa icyaha akurikiranyweho, kumenyesha abavandimwe be ndetse n’umwunganizi mu mategeko”.

Avuga ko umugenzacyaha iyo yakiriye ukekwaho icyaha, bimwe mu byo amubaza harimo no kuba afite umwunganizi mu mategeko, kuba yemera icyaha n’ibindi. Iyo ukekwa adafite umwunganira kandi amukeneye, Dr Murangira avuga ko Minisiteri y’Ubutabera ikorana n’urugaga rw’abavoka mu Rwanda, ku buryo huzuzwa ibisabwa maze ukekwaho icyaha akunganirwa.

Akomeza avuga ko mu gihe ukekwaho icyaha atarabasha kubona umwunganira mu mategeko kandi yagaragaje ko amukeneye, icyo gihe urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ntibushobora kugira icyo bumubaza na kimwe.

Ushobora kwibaza uti inshingano za RIB ni izihe? Cyane ko hari ubwo usanga bamwe mu baturage bumva ko ari urwego rushinzwe gufunga abantu gusa.

RIB ni urwego rwashyizweho n’itegeko ryo ku wa 17 Mata 2017, ari naryo ryayihaye inshingano zikubiye mu nkingi eshatu nkuru zigizwe no Gukumira, Gutahura no Kugenza Ibyaha.

Gukumira bijyana n’ibikorwa byose bigamije kwigisha n’ibindi, mu rwego rwo kurinda ko habaho ibyaha.

Gutahura byo ni ugushakisha imigambi y’ibyaha byose cyangwa abagerageza gukora ibyaha, maze bikaburizwamo, mu gihe Kugenza ibyaha byo ari inshingano ijyanye no gushaka amakuru ibyaha byamaze gukorwa, hakusanywa ibimenyetso noneho ibyavuye mu iperereza bigashyikirizwa urwego rw’ubushinjacyaha bugashyikiriza Dosiye Urukiko.

Hashingiwe ku ngingo ya 252 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rihana umuntu wanze gusubiza ibibazo by’inzego z’ubutabera. Aha niho Dr Murangira asaba umuntu wese ufite amakuru runaka ko hakozwe icyaha, akwiye guhita yihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe kandi agasubiza avugishije ukuri ku byo azi kuko iyo bidakozwe abihanirwa.

Ati “Igihe cyose wahamagawe n’umugenzacyaha ngo uvuge ku makuru ajyanye n’icyaha cyakozwe, ukwiye gusubiza kuko bidakozwe bihanirwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, kandi nyamara ibyo ntibikwiye kubaho kuko waheze muri ntiteranya”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nifuzaga kubagezaho inyandiko nateguye, yo gusobanura ukuntu umudamu witwa Michaela Wrong w’iBwongereza yanditse igitabo kibi cyane gisebanya gusa, cyitwa: "DO NOT DISTURB..." Ni igitabo cyikomye President Kagame cyane cyane,ariko n’ibindi yanditse ku Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, ubuna ari ibyo kwishakira icyashara gusa, kuko ibyo yandutsemo byerekano ko atari byinshi azi ku Rwanda. Munyoherereze email yanyu mboherereze iyo nyandiko (review).
Murakoze,
Israel Ntaganzwa,
MNew York.

Israel Ntaganzwa yanditse ku itariki ya: 4-04-2023  →  Musubize

Kigali today turabashimira cyane iki kiganiro kiradufashije p abantu benshi biyumvishaga iyo witabye RIB uhita ufungwa! Ariko urabona ko mudukuye murujijo p mukomereze aho !

Mutabazi Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 22-01-2023  →  Musubize

Niko kuri igihe wahamagajwe ugomba kuvugisha ukuri kd ni byiza ko umuntu wanze gutanga agomba guhankwa

Dukuzemuremyi Elissa yanditse ku itariki ya: 19-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka