Menya ibihano bihabwa umuntu wanduje undi indwara zidakira

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko kwanduza undi indwara ku bushake bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20.

Dr Tuyishime Albert
Dr Tuyishime Albert

Umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300,000Frw), ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500,000Frw).

Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze 1,000,000Frw.

Nubwo hari ibihano ariko, abantu benshi ntibabizi ko kwanduza undi indwara zidakira bihanwa n’abategeko.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurinda Indwara muri RBC, Dr Tuyishime Albert, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko tariki 21 Werurwe 2025, yagaragaje ishusho y’uko serivisi y’ubuzima ihagaze, yanavuze ku bwandu bwa virusi itera sida.

Dr Tuyishime yavuze ko nubwo u Rwanda rwahagurkiye kurwanya Sida, ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko.

Abadepite bifuje ko uwakwanduza undi bikamenyekana ko yabikoze ku bushake, yajya ashyikirizwa ubutabera.

Impamvu bifuje ko uwanduje undi indwara yahanwa, ngo byatuma umubare w’abanduza abandi ugabanuka ndetse abandujwe nkana bakaba bagana inkiko.

Dr Tuyishimire asubiza ko ibyo byasaba ibimenyetso, niba koko uwanduje undi yari abigambiriye.

Ati “Biragoye kumenya ko uwanduje undi yabikoze nkana, ariko uwandujwe igihe yatanga ikirego agaragaza koko ko uwamwanduje yari abigambiriye, icyo gihe yahanwa”.

Dr Tuyishime avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya Afurika bikora cyane kugira ngo bihashye Virusi itera SIDA, kuko Abanyarwanda 95% bafite virusi itera SIDA babizi, muri bo 97.5% bafata neza imiti igabanya ubukana, naho 98% Virusi yaragabanutse mu maraso.

Nubwo hishimirwa iyi ntambwe imaze guterwa ariko, ngo hari impungenge ku rubyiruko kuko 35% by’ubwandu bushya buri mu rubyiruko.

Ati “Mu rubyiruko ni ho hari impungenge, bo aho kugira ngo bigende bigabanuka ahubwo bagenda byiyongera. Ku bwandu bushya dufite nka 35% muri raporo yasohotse umwaka wa 2023, igaragaza ko buri mu rubyiruko cyane cyane hagati y’imyaka 15 na 24.”

Benshi mu rubyiruko rugaragarwaho ubwandu bushya biganje mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.

Bamwe mu rubyiruko ruvuga ko rutinya amaso y’abantu ntibatinyuke kujya kugura agakingirizo, bigatuma bakorera imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Hari na bamwe bavuga ko urubyiruko rwishora mu busambanyi rubukorana n’abakuze, kugira ngo babafashe mu buzima bw’imibereho rubamo igoye.

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimira amakuru mukomeza kuduha natwe tuzakomeza kugenda dukora ubukangurambaga mu guhashya izi ndwara mu rubyiruko.

Murakoze

MUGISHA yanditse ku itariki ya: 3-06-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka