Maj Pierre Karangwa ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yafatiwe mu Buholandi

Ubushinjacyaha bwa Leta y’u Buholandi bwatangaje ko bwataye muri yombi Maj Pierre Claver Karangwa, wahoze mu ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba akekwaho kuyigiramo uruhare.

Maj Pierre Claver Karangwa wafatiwe mu Buholandi
Maj Pierre Claver Karangwa wafatiwe mu Buholandi

Ubushinjacyaha bw’u Buholandi bwatangaje ko Maj Karangwa w’imyaka 65, yari atuye muri icyo gihugu kuva mu 1998, yafashwe na Polisi y’Igihugu cy’u Buholandi ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, ahitwa Ermelo.

U Rwanda rwari rwarashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi aho akekwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko uruhare yagize mu bwicanyi bwabereye mu Bibungo bya Mukinga no kuri Kiliziya Gatulika ya Mugina, ubu ni mu Karere ka Kamonyi.

Mu 1994, Maj Karangwa yari umusirikare mukuru [ofisiye] muri Gendarmerie, bikaba bivugwa ko uretse ku Mugina yanagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri Kigali.

Ubwo Abatutsi bashakishaga aho bakura ubuhungiro, ababarirwa mu bihumbi bahungiye muri Paruwasi ya Mugina muri Mata 1994. Icyo gihe uwari Burugumesitiri wa Komini Mugina wagerageje kubacungira umutekano, yishwe n’Interahamwe maze abasirikare, abajandarume n’Interahamwe babona urwaho rwo kubarimbura.

Ubwicanyi ndengakamere bwabaye hagati ya tariki ya 21 na 26 Mata 1994, ahishwe Abatutsi batagira ingano, abenshi bakaba barishwe ku ya 25 Mata. Umuryango RERDRESS uharanira Uburenganzira bwa Muntu, nyuma wavuganye n’umwe mu barokokeye ku Mugina, agaragaza ko tariki ya 25 yari “imperuka y’Abatutsi.”

Abasivili basaga 30,000 ni bo bivugwa ko biciwe kuri Paruwasi ya Mugina, hakaba ari na ho hubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Mugina.

Ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko Maj. Karangwa, ari mu bateguye bakanashyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe ku Mugina, ndetse ko ari na we wanagemuriye interahamwe n’abajandarume intwaro bifashishije bica abatutsi.

Uyu mugabo afatanyije n’interahamwe bafashe zimwe mu mpunzi z’Abatutsi zigera kuri 80 bari bagerageje gutoroka ubwicanyi bwo muri kiliziya, maze ajya kubatwikira mu nzu yari hafi aho, bivugwa kandi ko ari na we wazanye lisansi yo gushumikisha iyo nzu, nk’uko hari umutangabuhamya wabyiboneye.

Maj. Karangwa yagiye ayobora inama zitandukanye zisaba gutera Abatutsi aho bari hose bakicwa, akaba anashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’uwari Burugumesitiri wa Mugina. Abari aba ofisiye muri Jendarumori, bari mu bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abatutsi.

Maj Karangwa yabonye ubuhungiro mu Buholandi mu mwaka wa 1999, ndetse yemerewe ubwenegihugu mu 2002, ariko kubera uruhare yari akurikiranyweho ko yagize muri Jenoside, ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka mu Buholandi ryamwambuye ubwenegihugu mu 2013. Iki cyemezo cyagejejwe no mu rukiko.

Maj Karangwa yatawe muri yombi Ku ya 11 Gicurasi 2022, nyuma yaho Inama y’ububanyi n’amahanga y’u Buholandi yanze ubujurire bwerekeye ku kwamburwa ubwenegihugu bwe bw’Ubuholandi, kubera ishingiro ryabwo, bityo bukuraho inzitizi zose zatuma atabwa muri yombi ndetse no koherezwa mu Rwanda.

Uyu munsi byari biteganyijwe ko agezwa imbere y’urukiko rugenza ibyaha i The Hague.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bazamubaze aho yashyize indege yakoreshaga agemura Ibikoresho byifashishwaga mu kurimbura InziraKarengane.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka