
MINIJUST isaba abanyamategeko b’ibigo kuyitungira agatoki hakiri kare abakekwaho gunyereza umutungo wa Leta, bahereye ku itangwa ry’amasoko no mu isinywa ry’amasezerano ritubahirije amategeko.
Speciose Kabibi uyobora ishami rya MINIJUST rishinzwe imanza za Leta, avuga ko hari igihombo kirenga miliyari 3Frw Leta imaze gutsindira kugaruza, izikuye ku baregwa kunyereza umutungo.
Avuga ko hamaze kugaruzwa miliyari imwe na miliyoni 800Frw no gufatirwa ubutaka bw’abantu buri mu bibanza 234 n’amakonti 39.
Agira ati “Ni ugukorana n’abanyamategeko kugira ngo aho bazajya babona umwotsi, cyane cyane mu itangwa ry’amasoko ya Leta ririmo ruswa, icyenewabo n’ibindi, bajye batubwira.
“Mu gihe umuntu atangiye gukurikiranwa hazajya hafatirwa imitungo ye kugira ngo atayinyereza amaze gutsindwa n’urubanza.”

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yamenyesheje abanyamategeko ko bamwe muri bo bakorera ibigo bikemangwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta bazajya birukanwa ku mirimo yabo.
Yabibabwiriye mu kiganiro yagiranye na bo mu nama yabahuje kuri uyu wa gatatu tariki 16 Gicurasi 2018.
Ati “Waba uri mu cyiciro cy’agahomamunwa ukaba uri mu nama nk’iyi kubera iki? Uzaza iwacu gusaba umugeni tumuguhe, tugusezerere ku mugaragaro, bakujyane mu cyumba cy’amasengesho!”
Umunyamategeko wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Mwesigye Sam yemera ko bazikubita agashyi bagacunga neza ndetse bagakurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano ibigo bigirana na ba rwiyemezamirimo.
Ati ‘Aha ni ho hatuma ibigo bya Leta bihomba kuko akenshi amategeko ntakurikizwa.”

Minisiteri y’Ubutabera imaze kugirana amasezerano n’ibihugu bitandukanye byo ku isi, aho ibona abantu basahurira imitungo ya Leta y’u Rwanda.
Ibyo bihugu birimo u Bubiligi, Centrifrique, Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada, Uganda, Espagne, Nigeria na Angola ishobora guhita yiyongeraho nyuma y’uruzinduko Minisitiri wo muri icyo gihugu akorera mu Rwanda.
Dr Angelo De Arros, Minisitiri ushinzwe imitegekere y’imbere mu gihugu cya Angola, arateganya gusinyana amasezerano y’ubufatanye bw’inzego na Leta y’u Rwanda izaba ihagarariwe na Minisitiri Johnston Busingye.
Ohereza igitekerezo
|