Kwemererwa gucuruza no gukorera intwaro mu Rwanda ni nko kunyuza ingamiya mu mwenge w’urushinge – Minisitiri Busingye

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje ko itegeko rirebana n’intwaro u Rwanda rugenderaho ridasobanuye ko kuzitunga, kuzicuruza no kuzikora byoroshye ku buryo uwo ari wese yabyemererwa.

Minisitiri Johnston Busingye avuga ko nta munyarwanda uzemererwa gucuruza imbunda
Minisitiri Johnston Busingye avuga ko nta munyarwanda uzemererwa gucuruza imbunda

Minisitiri Johnston Busingye yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 29 Gicurasi 2018, nyuma y’uko bamwe mu batari bafite amakuru kuri iryo tegeko baketse ko ryaba ryorohereje umuntu wese ushaka gutunga imbunda cyangwa kuzicuruza.

Tariki 28 Gicurasi 2018 nibwo inteko ishinga amategeko yemeje ko ibyaha n’ibihano bijyanye no gutunga intwaro biri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda byimurwa bigashyirwa mu itegeko ryihariye rirebana na byo.

Ni itegeko rigena uburyo bwo kubona, gutunga, gutwara, gukora, gucuruza, kubika no guhabwa intwaro, amasasu y’ubwoko bwose, n’ibindi bikoreshwa ku ntwaro mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Bamwe mu bumvise inyito y’iryo tegeko baketse ko gucuruza no gutunga intwaro bishobora kuba bigiye koroshywa, ariko Minisitiri Busingye yavuze ko uretse ibigo bicunga umutekano byasabye gutunga imbunda bikabyemererwa, undi muntu wakwifuza kuyitunga bitamworohera na gato.

Ati “Biragoye cyane ko umuntu cyangwa urundi rwego rudafite inshingano nk’izo (zo gucunga umutekano) rwanyura mu biteganywa n’amategeko kugira ngo ruzagere ku gutunga imbunda. Ibyo ni ukugira ngo abantu batazabyuka bagasanga muri butiki harimo umunyu, isukari, mu nguni hari imbunda”

Minisitiri Busingye yasobanuye ko niba mu itegeko ryo mu 2009 gutunga imbunda bitashobokaga, ubu noneho birushaho kudashoboka.

Iryo tegeko riteganya ibisabwa ku bifuza gucuruza cyangwa gukorera intwaro mu Rwanda, ariko kuva rishyizweho mu 2009 nta kompanyi cyangwa umuntu ku giti cye wari wasaba kubikora. Ibisabwa kugira ngo umuntu abyemererwe biragoye, ari na yo mpamvu Minisitiri Busingye yavuze ko n’ubwo bishoboka umuntu atanabura kuvuga ko bisa n’ibidashoboka.

Ati “[Kubyemererwa] ni nko gufata ingamiya ukayinyuza mu ijisho ry’urushinge, kuko ibisabwa ni urutonde rw’ibintu byinshi ku buryo ntekereza ko kubyuzuza byafata imyaka 10 bigafata n’indi 10 ntawe urabyuzuza”

Itegeko rirebana n’intwaro rifite amateka ahera mu 1979

N’ubwo bamwe mu Banyarwanda batari bazi iri tegeko rirebana n’intwaro u Rwanda rugenderagaho ubu, ni itegeko rifite amateka ahera mu mwaka wa 1979.

Icyo gihe ngo ryari iteka (Decret loi) ryaje kwemezwa mu mwaka wa 1982, ariko mu 2009 ayo mategeko yose yavanyweho hajyaho itegeko rishya rigena uburyo bwo kubona, gutunga, gutwara, gukora, gucuruza, kubika no guhabwa intwaro, amasasu y’ubwoko bwose, n’ibindi bikoreshwa ku ntwaro mu buryo ubwo ari bwo bwose.

N’ubwo iri tegeko ryashyizweho icyo gihe, Minisitiri Busingye yavuze ko nta muntu ku giti cye waba atunze intwaro.

Ati “Ibirebana n’umuntu ku giti cye nta we nzi, bivuze ko ashobora kuba ari nta we kugeza ubu, kuko nta ruhushya ndabona mu biro byanjye rwaba ari urwatanzwe mbere yanjye, rwaba urwatanzwe mpari, nta n’ubusabe burangeraho (...) umuntu hano yaba akeneye imbunda yo mu nzu ye kubera iki? Umutekano w’Abanyarwanda ni umutekano bagomba kumva ko bafite”

Iri tegeko ni rimwe mu yandi agera kuri 24 yashyikirijwe inteko ishinga amategeko, kugira ngo bimwe mu byaha n’ibihano biri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda byimurwe bishyirwe mu mategeko yihariye arebana na byo, harimo n’itegeko rirebana n’intwaro.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ubusanzwe cyari gihurijwemo ikintu cyose cyitwa icyaha, bigatuma haba ingorane ku birebana n’ibyaha bifitanye isano n’amategeko amwe n’amwe yihariye.

Minisitiri Busingye asobanura ko wasangaga ibyaha n’ibihano biteganywa n’ayo mategeko mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ubusanzwe gifatwa nk’itegeko ngenga, kandi yo ari amategeko yihariye.

Minisitiri Busingye yavuze ko iryo tegeko ritazabangamira amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, arebana n’uburyo intwaro ntoya zibaho mu bihugu, zigacungwa, zikanakurikiranwa kugira ngo zidahinduka ikibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndumva Minister yabisobanuye neza ngewe ndibaza,ubundi umunyarwanda ushaka gutunga intaro afite ikihe kibazo ko umuntu asaba gutunga intwaro kuberako yabuze umuntekano none mu Rwanda dufite umutekano ngewe ndumva ahubwo abifuza intwaro aribo bashobora kuduteza umutekano muke rero umutekano uravuna niko mbizi ntawakwifuzako intwaro zitungwa,n’umuntu udashinzwe umutekano kuko umutekano ni wose ndetse n’amahanga twarayasaguriye

Muwanashyaka yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Rwose Minisitiri yabisobanuye neza!Ntawe bizorohera gutunga imbunda cg kuzicuruza kubera iri tegeko, n’ababa bazitunze bazacungwa kurushaho. Iri tegeko rirabisobanura rwose cyane ko atari na rishya!

Kanda amazi yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Iri tegeko rero benshi twakomeje kuryumva nabi ariko ubyukuri siko bimeze ahubwo nkurikije ni rya 2009 iri ryo 2018 rikomeye kurushaho, bisobanuyeko gutunga intwaro sibyaburiwese uzabyifuza ahubwo uzaba yemerewe niwe uzajya abona ubwo burenganzira ahabwe namategeko agenga gutunga,kugurisha,nimicungure yiyo nwaro.

Uwimana Victoire yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

gutunga no gucuruza Intwaro ntago ari ibintu bikwiye gufatwa nk’igitangaza cyangwa se ngo byumvikane nk’ikintu giteye ubwoba, icya mbere ni uko Leta iba icunga kandi ikarebera inyungu z’abaturage.

alias yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ibihugu bicuruza imbunda,nabyo byibonera ingaruka.Ni kimwe n’abakora intwaro.Ubu noneho barimo gukora intwaro ziteye ubwoba.Ejobundi Russia yerekanye Missile ishobora gusenya igihugu kingana na France mu masegonda make.Kubera kuyitinya,Abanyamerika bayise SATAN 2.Intwaro za Atomic Bombs zitunzwe n’ibihugu 9,baramutse barwanye bakazikoresha,zatwika isi yose tugashira.Niyo mpamvu imana yashyizeho umugambi wo kuzatwika intwaro zose ku munsi w’imperuka nkuko tubisoma muli Zaburi 46:9.Ndetse igakuraho n’abantu bose barwana nkuko tubisoma muli Matayo 26:52.Muli make imana yanga abantu bose bakoresha violence.

Munyemana yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka