Kuva mu 1918 hariho iteka ryafunga umuntu iminsi itanu imbwa ye imokeye umugenzi

Iteka ryo ku itariki 22/01/1918 rivuga ko umuntu wese utazafata imbwa ye ikagira ubwo ikurikira umuntu ishaka kumurya, azahanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 25-100, hamwe n’igifungo kuva ku munsi umwe kugera kuri itanu, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Iri teka kimwe n’andi arenga 1000, arebwa n’ umushinga w’Itegeko rikuraho amategeko ya kera (yiganjemo ayo mu gihe cy’ubukoloni) arenga 1,000, umushinga uri mu nzira zo kuba Itegeko nyuma yo kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite muri Nyakanga uyu mwaka.

Mu mpamvu zituma Leta y’u Rwanda iyakuraho ngo harimo kuba atajyanye n’igihe, ndetse no kuba igihugu ubwacyo cyarabonye ubwigenge ku buryo kidakeneye kugendera ku mategeko mvamahanga.

Nyuma y’inkuru twabagejejeho yavugaga kuri amwe muri ayo mategeko n’amateka arimo iryabuzaga gukopa no kunywa inzoga z’ideni, hari n’andi ameze nk’asekeje agikurikizwa muri iki gihe n’ubwo bidapfa kugaragara.

Tugarutse gato ku iteka ryo ku wa 22/7/1930 rya Guverineri wa Ruanda-Urundi ribuza gukopa no kunywa inzoga z’ideni, bigaragara ko rihanisha uwanyoye cyangwa uwatanze inzoga z’ideni, igifungo cy’iminsi 15 hamwe n’ihazabu y’amafaranga 2,000.

Umusaza Sindikubwabo Emmanuel ukorera Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura Amategeko, avuga ko ayo amafaranga 2,000 yo mu 1930 yagereranywa na miliyoni 240 z’iki gihe.

Avuga ko ihene ubwayo yagurwaga urumiya rumwe (0.5frw). Uwagenera agaciro ayo mafaranga 2,000 ashingiye kuri aya makuru, yasanga arenga miliyoni 240 y’iki gihe.

Hari n’Iteka ryo ku wa 10/11/1959 rirwanya ubuzererezi, rikaba rivuga ko umuntu wese ugaragara azerera, asabiriza, yicuruza cyangwa yasinze, inkiko zimushyikiriza inzego z’ubutegetsi agakora imirimo adahemberwa mu gihe cy’imyaka irindwi.

Iri teka rigira riti "umuntu wese ufatiwe mu buzererezi, asabiriza, yiyandarika, ashyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha rukagenzura ubuzima bwe n’aho akomotse".

"Urukiko iyo rusanze afite imbaraga, ajya gukorera ubutegetsi mu gihe cy’imyaka irindwi adahembwa, ariko yaba adafite imbaraga Leta ikamugumana mu gihe kitarenze umwaka umwe".

Kuri ubu nta tegeko rihana umuntu wese ufashwe ari inzererezi, yicuruza cyangwa asabiriza, n’ubwo hari Iteka rya Minisitiri ryo mu 2018 rishyiraho ibigo binyurwamo by’igihe gito, bikaba ari byo bicumbikira abafatiwe muri ibyo bikorwa.

Ingingo ya kabiri y’iri tegeko ivuga ko hari ibikorwa cyangwa imyitwarire ibangamira abaturage bikaviramo nyirabyo gushyirwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito.

Ibi ni ubuzererezi, uburaya, gusabiriza, gukoresha ibiyobyabwenge, kubunza ibicuruzwa cyangwa kubicururiza mu muhanda.

Ikigo gishinzwe igororamuco (NRS) kivuga ko uwagejejwe mu kigo kinyurwamo by’igihe gito kuri ubu ashobora kumaramo iminsi itatu agataha, ariko hakaba n’abashobora kuhamara amezi abiri cyangwa atatu.

NRS ikomeza ivuga ko hari n’abandi birushya kugorora mu gihe cy’amezi atatu bakajyanwa mu bigo ngororamuco, aho bamara amezi atandutu bigishwa, bavurwa banagirwa inama, nyuma bakigishwa imyuga mu gihe cy’andi mezi atandatu.

Irindi teka ryo ku itariki 22/01/1918 rivuga ko umuntu wese utazafata imbwa ye ikagira ubwo ikurikira umuntu ishaka kumurya, azahanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 25-100, hamwe n’igifungo kuva ku munsi umwe kugera kuri itanu, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Nyuma y’itorwa ry’umushinga uvanaho amategeko arimo iri ryabuzaga imbwa gusagarira abantu, hari umunyamategeko uvuga ko havutse icyuho, kuko kugeza ubu umuntu uriwe n’imbwa ngo atabona ingingo z’amategeko zimurengera.

Hari n’irindi teka ryatowe tariki 05/05/1936 rivuga ko umuntu urekura imbwa ikizerereza cyangwa uyitembereza idafite umudari ubimwemerera, acibwa amafaranga 15 yo kuyigurira uwo mudari hamwe n’ihazabu y’amafaranga 10.

Irindi teka rya Guverineri wa Ruanda-Urundi ryatowe tariki 27/03/1911 rivuga ko umuntu wanduza umuhanda nyabagendwa(n’ubwo itari yagashyirwamo kaburimbo), agomba gutanga ihazabu y’amafaranga kuva ku 10-100, hamwe n’igifungo kuva ku munsi umwe kugera kuri ine.

Kwanduza umuhanda bivugwa hano, ni igihe abaturage babaga bajugunyemo amabuye, amacupa cyangwa ibimene byayo, ibinonko, batayemo ibyatsi, ibiti n’indi myanda itandukanye cyangwa bacukuyemo ibinogo.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka, Me Julien Kavaruganda avuga ko hari amategeko yavanyweho adafite ayasimbura, ku buryo ubu yagaragara nk’ateje icyuho, ariko ko kutayubahiriza bishobora guhanwa n’andi akoreshwa kuri ubu.

Agira ati "icyaha cyo gushumuriza imbwa ku muntu gishobora guhanishwa ingingo yo mu mategeko ahana ivuga ku gukubita no gumeretsa".

"Ikurwaho ry’aya mategeko natwe ntabwo twahise turyemera gutyo, hari amahugurwa menshi tuzajya tugira mu gihe cyo guca imanza zirebana nayo, nanone bikazajya bikemurwa n’umucamanza mu bushishozi bwe".

Ku rundi ruhande, Komisiyo ishinzwe kuvugurura Amategeko, mu ijwi rya Sindikubwabo, ivuga ko hazakomeza kurebwa ingingo zaba zigifite agaciro z’amategeko yakuweho, zigashyirwa mu mategeko asanzwe y’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sinari narabimenye diii!!

None imbwa z’abaturage zikaba zirirwa zimbuza gutambuka ntabizi!

Wenda iryo jana ni rito ariko bajye babafunga iminsi 5.
Hhhhhhhh

Mumpe link y’ayo mategeko yandi asekeje ndebe

Yves Bertin yanditse ku itariki ya: 30-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka