Kuri Radio France Inter humvikanye amagambo yita Abatutsi bishwe muri Jenoside ’ibigoryi’

Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa ryamaganiye kure amagambo yavugiwe kuri Radio France Inter, apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagereranyaga abishwe muri Jenoside n’ibigoryi.

Me Gisagara Richard Umujyanama w'Ishyirahamwe ry'Abanyarwanda baba mu Bufaransa
Me Gisagara Richard Umujyanama w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa

Aya magambo yavuzwe n’Umunyamakuru witwa Natacha Polony, mu kiganiro cyatambutse kuri iyi Radio tariki ya 18 Werurwe 2018 cyitwa "Le duel Natacha Polony, Raphaël Glucksmann."

Iri shyirahamwe ribicishije mu rwandiko rwashyizweho umukono n’Umujyanama waryo, Gisagara Richard akaba n’umwunganizi mu by’amategeko (Avocat), riranamaganira kure kandi imyitwarire y’umunyamakuru Ali Baddou, ari nawe uyobora icyo kiganiro.

Uyu munyamakuru aramaganwa hashingiwe ku kuba yaremeye gutambutsa ayo magambo yavugwaga na Natacha Polony, ntanagire icyo avuga ngo abagaragarize ko bakosheje cyangwa se ngo yitandukanye nabo.

Muri icyo kiganiro cyavugaga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Natacha Polony yumvikana avuga ati "Ni ngombwa ko tugerageza gusobanukirwa n’ibyaye icyo gihe.

"Kandi usanga amaherezo, nta tandukaniro ribigaragaramo hagati y’abantu babi n’abeza. Ikigaragara ni uko njye mbona, ibyabaye ari ibibazo byashyamiranyije ibigoryi na bigenzi byabyo."

Muri uru rwandiko Gisagara yibutsa ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda igahitana abarenga miliyoni ari igikorwa cyabayeho mu mateka kandi cyagejejwe imbere y’ubutabera.

Bityo ngo Kuyihakana no kuyipfobya mu Bufaransa bihanishwa ingingo ya 24 y’itegeko ku bwisanzure bw’itangazamakuru, iteganya igifungo cy’umwaka umwe n’amande y’ibihumbi 45 by’ama euros.

Aati "Gusanisha abicanyi n’abicwaga, ugafata abana, abagore, abasaza n’abandi bishwe ukabita ibigoryi, ni ibintu bibabaje bikaba n’igitutsi kiremereye ku babuze ababo."

Ubusanzwe mu bitangazamakuru, ushinzwe amakuru ni we urebwa n’ibyo igitangazamakuru cye kivuga kandi akirengera amagambo yose akivugirwaho.

Igihe amagambo avugiweho ako kanya (en direct/live) anyuranyije n’amahame y’itangazamakuru, umunyamakuru uyoboye ikiganiro agomba guhita yitambika atazuyaje, agahagarika uwavugaga cyangwa akamuvuguruza ndetse akanamugaya.

Iyo icyo kiganiro gitambutse cyabanje gufatwa amajwi, bene ayo magambo agomba gukurwa mu kiganiro.

Ibi ngo si ko byagenze muri iki kiganiro cyatambutse kuri Radio France Inter, kuko umunyamakuru Ali Baddou yaretse ikiganiro kigakomeza kandi ntanamagane amagambo yararimo kuvugirwa kuri radio.

Uru rwandiko rwagejejwe ku buyobozi bw’iyi radio, runagezwa ku rwego rw’itangazamakuru rw’igenzura muri iki gihugu.

Rusaba kumenya icyo izi nzego ziteganya gukora nyuma y’ayo magambo n’iyo myitwarire ihabanye cyane n’amahame radio bayobora ndetse n’abanyamakuru babo bagomba kubahiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ariko aba bafransa baba badushakaho iki koko? Mwaduhaye texte yabo yose, ngo umuntu abone uko ahangana na bo

J.P. yanditse ku itariki ya: 25-03-2018  →  Musubize

Uyu munyamakuru yabyitwayemo neza kuko yahise avuguruza uriya washakaga kubeshya ko abicaga n’abicwaga bose bari babi kimwe.

Munana yanditse ku itariki ya: 24-03-2018  →  Musubize

Mana we nanubu kuki bagikomeretsa abanyarwanda ntabwo baziko bafite uruhare muri genocide ntabwo nk’urubyiruko ndetse nabandi banyarwanda tuzahwema kugaragaza ukuri kuri genocide kuko yadutwaye inzirakarengane nyinshi rero nibarekere aho be kujya bahora bavuga ubusa .

NIYOYITA Joel yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

Abafaransa n’ urwango rwa gikoroni we !!!!
Icyo kiganiro wagisanga kuri uru rubuga :

https://media.radiofrance-podcast.net/podcast09/18558-18.03.2018-ITEMA_21620158-0.mp3

amajwi nadahita avuga, ukande "CTRL + S"

atos yanditse ku itariki ya: 22-03-2018  →  Musubize

Nibashaka badutuke uko babishaka , njye nzajya ncirira imbwa nyite Mitterand, indi Chirac nta bundi buryo mfite bwo kwihimura

paul yanditse ku itariki ya: 22-03-2018  →  Musubize

Umunyamakuru wayoboraga ikiganiro yabyitwayemo neza kuko yavuguruje uriya washakaga kubeshya ko abicaga n’abicwaga bose bari babi.

Munana yanditse ku itariki ya: 24-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka