Kunywa ibiyobyabwenge ntibikemura ibibazo ahubwo birabyongera

Bunani Joseph, ni umunyeshuri ufite imyaka 27 y’amavuko, wiga muri IPRC-South, iherereye mu Mujyi wa Huye.

Leta y'u Rwanda yahagurukiye guca ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Leta y’u Rwanda yahagurukiye guca ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Uwo munyeshuri ahamya ko nyuma yo kuva ku biyobyabwenge yanyoye imyaka isaga itandatu, yasanze nta kibazo byamukemuriye ahubwo byariyongereye.

Mu buhamya atanga avuga ko yatangiye kunywa urumogi afite imyaka 19 yiga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Ageze mu wa kane ngo yarushijeho kurunywa kuko ngo yari yinjiye muri muzika yumva bizamufasha kuririmba neza.

Ati “Numvaga ari byo byantinyura kuririmbira imbere y’abantu benshi, nkagira n’ijwi rihamye. Ariko n’ubwo byantinyuraga, ijwi ryanjye ryo ryarushijeho kuba ribi. Nanarushijeho gukena kuko amafaranga naguraga ibiyobyabwenge atangarukiraga.”

Ageze mu wa gatandatu ngo yaje kwegerwa n’ihuriro rirwanya ibiyobyabwenge, rimufasha kumva ko ibiyobyabwenge atari byo bituma umuntu agira ijwi ryiza, maze yiyemeza kubireka.

kuva aretse ibiyobyabwenge ngo asigaye areba ababinywa ntabumve, nk’uko mbere atumvaga abatabinywa. Ngo asigaye yumva abayeho neza, yanikebuka agasanga nta cyo abaye. Anafite intumbero yo kuzatera imbere.

Aho ni ho ahera asaba urubyiruko rutarabyishoramo kubyirinda, n’urukibinywa kubireka, kuko ngo yasanze bidakemura ibibazo nk’uko ababyishoramo baba bibwira.

Ati “kwishora mu biyobyabwenge wibwira ko wirinda ibibazo uterwa na stress, kutagira akazi, kutagira ababyeyi, utekereza ko ibintu byose byarangiye, si byo. Uko ni ukuyoba.”

Yungamo ati “Ubivuyemo ahubwo, ugashakisha ibyo ukora yaba ubukarani, guhinga, kwiga imyuga, ni byo bigira aho bikugeza. Ibiyobyabwenge ntabwo bikemura ibibazo.”

Aline Niyakire utuye i Huye we ngo ntiyigeze anywa ibiyobyabwenge, ariko iyo yitegereje ababinywa asanga bibatesha umurongo.

Ati “Ufata ibiyobyabwenge ntabasha kuyobora ubuzima bwe uko abishaka. Amafaranga makeya abonye ni byo ayajyanamo, bigatuma adatera imbere ahubwo agahora ari umukene.”

Kayiranga Muzuka Eugène,ni Umuyobozi w’Akarere ka Huye, ahubatse ishuri rya IPRC-South Bunani Joseph yigamo.

Asaba buri muturage wo muri ako Karere cyane cyane urubyiruko kudahishira abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Ati “Kudutungira agatoki ni byo dukangurira abaturage, kugira ngo ubinywa n’ubicuruza tumufate. Ibihano byo birahari byarateganijwe.”

Gucuruza ibiyobyabwenge bihanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese unywa, ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva 500,000 kugeza kuri 5,000,000Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka