Kuki umuntu aburana afunzwe kandi atarahamwa n’icyaha?

Akenshi iyo umuntu akekwaho icyaha runaka atabwa muri yombi hagakorwa dosiye ye, igashyikirizwa Ubushinjacyaha akaburana afunze, ariko ngo si ko bikwiye kugenda.

Nkusi Faustin, umuvugizi w'urwego rw'Ubushinjacyaha
Nkusi Faustin, umuvugizi w’urwego rw’Ubushinjacyaha

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuvugizi w’urwego rw’Ubushinjacyaha akaba n’umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Nkusi Faustin, avuga ko ubundi ihame ari uko umuntu akwiye kuburana adafunze, ariko rimwe na rimwe aburana afunze kuko hagaragajwe impamvu zikomeye cyangwa zimbonekarimwe.

Ati “Muri izo mpamvu nkeya zatuma umuntu aburana afunze ni igihe bigaragaye ko yabangamira iperereza, kubangamira abatangabuhamya bari muri dosiye, kubera impamvu z’umutekano w’uregwa, kuba umwirondoro w’uregwa utazwi no kuba inzego z’ubutabera zitabasha kumubona igihe zimushakiye ndetse no kuba yatoroka ubutabera”.

Nkusi avuga ko ariko n’ubwo izo mpamvu zihari zituma umuntu afungwa by’agateganyo, umushinjacyaha atabivuga mu magambo gusa ahubwo asabwa kugaragaza ibimenyetso by’ibyo avuga umucamanza akabona kwemeza ko aburana afunze.

Gushaka ibimenyetso bikorwa n’inzego zibishinzwe zirimo Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, aho imikoranire y’izo nzego yuzuzanya mu rwego rw’akazi ariko inshingano zazo zigaturuka mu Itegeko Nshinga mu ngingo ya 142, ari nayo itanga umurongo ngenderwaho mu kugira inshingano zo.

Itegeko ry’Ubushinjacyaha rigenga imikorere, ububasha by’Ubushinjacyaha, ingingo ya 3 n’izindi, bigaragaza ko inshingano y’ibanze ari iperereza no gukurikirana icyaha ariko Ubushinjacyaha mu ngingo ya 26, bugakurikirana Ubugenzacyaha.

Nkusi avuga ko iyo dosiye ishyikirijwe Ubushinjacyaha ivuye mu bugenzacyaha, hagendewe ku itegeko rigenga imiburanire y’imanza nshinjabyaha, hari ibyo umushinjacyaha agomba gukora.

Ati “Iyo umugenzacyaha ashyikirije dosiye umushinjacyaha, iyo asuzumye akabona ibigize dosiye byose byuzuye ahita ayiregera urukiko. Hari ubwo asanga akeneye kongera kwikorera iperereza, gutangiza imihango y’ubwumvikane hagati y’uwakorewe icyaha n’uwagikoze, ariko ku byaha byoroheje bitarengeje igifungo cy’imyaka ibiri. Hari kandi guca ihazabu nta rubanza rubaye, ubwumvikane bukorwa bushingiye ku kwemera icyaha aho ushobora kuba uregwa ubujura, icyo gihe uregwa akagaragaza aho yakoreye icyaha akazana ibyo yibye, babyumvikanaho bakabishyikiriza umushinjacyaha n’ibindi”.

Umwe mu baturage yagaragaje imbogamizi ziri mu gihano cyo gufungwa by’agateganyo, aho hari umuturanyi we bivugwa ko afunzwe akurikiranweho guhoza ku nkeke uwo bashakanye, nyamara akaba agiye kumara imyaka ibiri atarafungurwa, akibaza impamvu biba byagenze gutyo.

Ati “Akatiye iminsi mirongo itatu, ubu amazemo imyaka ibiri, aho ikibazo kiri ni uko yatinzemo naramuka abaye umwere ni nde azaregera indishyi koko?”

Nkusi avuga ko gufungwa by’agateganyo bimara iminsi mirongo itatu, ariko kubera ibyaha bitandukanye biri mu byiciro aho ibyo byaha bigena igihe umuntu ashobora gufungwa.

Ati “Ku byaha byoroheje umuntu ntiyakarengeje iminsi mirongo itatu, ibyaha bikomeye byo aho umuntu afungwa guhera ku myaka itatu kuzamura kugera kuri itanu, ashobora gufungwa ya minsi mirongo itatu ariko buri gihe umushinjacyaha akabisaba umucamanza, ndetse agasobanura impamvu ariko ya minsi ntiyemerewe kurenza amezi atatu”.

Naho ku byaha by’ubugome aho umuntu afungishwa guhera ku myaka itanu kuzamura kugeza kuri burundu, umushinjacyaha ashobora gusaba urukiko kongera iminsi y’agateganyo, aho yo ishobora kuva kuri 30 ikaba yagera ku mezi atandatu bitewe n’ibyo umushinjacyaha aba akeneye kugira ngo dosiye yuzure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nonese ko inzego zumutekano ziza zigakora umukwabu waba uvuye no mukazi bakagutwara bakakujyana aho bita kwkabuga ntacyaha ufatiwemo bakakumazamo ukweze kumwe cg abiri kandi ntakimenyetso nakimwe kicyaha ushijwa nyuma bakakurekura waramaze gatakaza akazi nibindi byinshi icyo gihe indishyi waziregera nde umaze kubona ko Ware Haneye.

Giselle niragire yanditse ku itariki ya: 25-01-2023  →  Musubize

Ngewe mbona hakagombye kwigira kubihugu byateye imbere Aho umuntu afungwa igihe kinini nyuma bikazakugaragara ko arumwere yakagombye guhabwa indishyi nurukiko naho ibyogufungwa 30days byo ningombwa Kuko haba hagikorwa iperereza kd bitabaye iperereza rishobora kubangamirwa

Ananias yanditse ku itariki ya: 25-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka