Kugabanya Inkiko z’ibanze ntibizatuma abazikoragamo bashomera- Minijust

Ivugurura rigiye gukorwa mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda,rizagabanya umubare w’inkiko z’ibanze hanashyirweho urukiko rw’ubujurire rutari rusanzweho.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye avuga ko amavugurura mu Nkiko z'ibanze atazatuma hari abashomera mu bacamanza
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye avuga ko amavugurura mu Nkiko z’ibanze atazatuma hari abashomera mu bacamanza

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye avuga ko iryo vugurura rizakorwa mu rwego rwo kunoza akazi k’urwego rw’ubutabera kugira ngo rutange serivisi nziza ku baturage.

Agira ati “Inkiko z’ibanze dufite ubu 60 tuzagira izo duhuza hasigare inkiko 41 bitewe n’uburyo abantu babona akazi zikora,n’umusaruro wavamo zimwe zihujwe n’izindi zizegereye”

N’ubwo izo nkiko zizahuzwa, abacamanza bazikoragamo ntibakwiye kugira impungenge z’uko babura akazi, kuko ahubwo hazakenerwa abandi biyongera ku bari basanzwe.

“Ntabwo mfite gahunda neza yo mu rukiko rw’ikirenga ariko ahubwo ngira ngo bazakenera n’abandi. Muri gahunda bakoze ntabwo harimo iyo gutuma abantu batakaza imirimo, ahubwo harimo iyo gukenera abandi bajya muri ziriya nkiko 41”

Ivugurura ryakozwe mu rwego rw’ubutabera kuva mu 2004 ngo ryahinduye byinshi mu nkiko, ku buryo umuyoboro wa internet wagejejwe mu nkiko zose na parike zose, kandi mu gihe gito ngo uzagezwa no kuri station za polisi.

Mu bindi biteganywa muri iryo vugurura harimo ishyirwaho ry’urukiko rw’ubujurire rutari rusanzweho. Urwo rukiko ngo ruzajya hagati y’urukiko rukuru n’urukiko rw’ikirenga, ku buryo ruzafasha kuburanisha imanza nyinshi z’ubujurire zagezwaga mu rukiko rw’ikirenga.

Urukiko rw’ikirenga rwo ruzaba “urukiko ruca imanza zatoranijwe, z’icyitegererezo kandi zifite icyo zivuze ku buzima bw’igihugu, ku buzima bw’abantu mu birebana n’imibanire yabo n’amategeko n’ubundi bujurire buke cyane bushobora kugera mu rukiko rw’ikirenga” nk’uko Minisitiri w’Ubutabera abisobanura.

Minisitiri Busingye avuga ko iryo vugurura rigiye gukorwa mu rwego rw’ubutabera rizatuma urukiko rw’ikirenga ruzajya rwakira imanza nkeya, rukazaba ahanini rushinzwe kurinda itegeko nshinga ry’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka