Kayonza: Umuvunyi mukuru yakiriye ibibazo by’abaturage byananiranye

Umuvunyi mukuru, Madame Aloysie Cyanzayire, kuri uyu wa 12/11/2012, yakiriye ibibazo by’abaturage bo mu karere ka Kayonza byaburiwe ibisubizo. Byinshi muri byo bishingiye ku kuri gahunda y’isaranganya ry’ubutaka ryakozwe mu ntara y’Uburasirazuba.

Hari ibibazo bimwe byagejejwe mu nkiko ku buryo Umuvunyi mukuru yavuze ko nta bundi buryo byakemuka uretse gutegereza imyazuro y’inkiko. Gusa hari ibindi bibazo byadindijwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze cyane cyane mu midugudu no mu tugari.

Ibibazo nk’ibyo Umuvunyi Mukuru yasabye ko abayobozi mu nzego bireba babikurikirana bigakemurwa, anizeza abaturage ko urwego rw’umuvunyi ruzakomeza kubikurikirana kugira ngo bikemurwe vuba kandi neza.

Abaturage bavuze ko bishimiye cyane uburyo inzego zikomeye za Leta zisigaye zimanuka mu baturage zikumva ibibazo byabo, ibyaburiwe ibisubizo bigakemurwa; nk’uko Stefaniya Mukangezi wo mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange abivuga.

Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye kuba abayobozi bakuru bacu baza kumva ibibazo byacu bakabidukemurira, byose tubikesha imiyoborere myiza tugezwaho na Perezida wacu”.

Abaturage benshi bafite ibibazo bijyanye n'amasambu.
Abaturage benshi bafite ibibazo bijyanye n’amasambu.

Bimwe mu bibazo byoroheje byafatiwe imyanzuro y’uburyo byakemuka, umuvunyi mukuru asaba inzego bireba guhita zikemura ibyo bibazo.

Hari abaturage bagiye bagira ibibazo mu nzego z’ibanze nk’urw’umudugudu, bitakemuka ntibagire urundi rwego babigezamo kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Umuvunyi mukuru yasabye abaturage kujya babanza kugeza ibibazo bya bo mu bunzi, bitakemuka ufite ikibazo akaba ari bwo ajyana ikirego cye mu rukiko.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, yijeje abaturage ko ibibazo by’abaturage bitaragezwa mu nkiko bizakurikiranwa mu gihe cya vuba. Aho bizagaragara ko bidashobora gukemurirwa mu bunzi bizoherezwa mu nkiko.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka