Kayonza: Bamwe mu bahawe ubutaka mu isaranganya barasabwa kubusubiza ba nyirabwo
Bamwe mu bahawe ubutaka muri gahunda y’isaranganya ry’ubutaka ryabaye mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kubusubiza ba nyirabwo kuko hari abantu bari barahunze muri 1994 na mbere yaho kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bagarukiye basanga ubutaka bwa bo bwarahawe abandi.
Uwitwa John Ntagungira wo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza agira ati “Twahawe ubutaka mu isaranganya none vuba aha haje abantu bahungutse baza bavuga ko ari ba nyir’ubwo butaka, ubu baratubwira ngo tubuvemo”.
Bamwe mu basaranganyijwe ubutaka bari barahunze mu myaka ya za 59, ku buryo hari abatari bafite n’ahantu bakubaka umusarane; nk’uko Ntagungira akomeza abivuga.
Ibyo nibyo byatumye Leta ifata umwanzuro wo gusaranganya ubutaka abaturage bose kuko hari abari bafite ubutaka bwinshi batabukoresha abandi badafite n’aho kuba.
Ubwo umuvunyi mukuru w’u Rwanda, Madame Aloysie Cyanzayire yasuraga akarere ka Kayonza mu cyumweru gishize, yakiririye iki kibazo kandi kivugwa n’abantu barenze umwe.
Yasabye inzego z’ubuyobozi hamwe na komite y’isaranganya ry’ubutaka mu karere ka Kayonza kugikurikirana kugira ngo gikemuke vuba kandi neza.
Mu gihe byagaragara ko nyiri ubutaka bwasaranganyijwe nta butaka na buke yasigaranye, ikibazo cye ngo kizakirwa kandi gishakirwe umuti.
Cyakora nibigaragara ko abashaka kwambura ubutaka ababuhawe mu isaranganya bafite ubundi butaka, ibibazo bya bo ngo ntibizahabwa agaciro nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bubivuga.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|