Kayonza: Abikorera barasabwa kugana ikigo KIAC kuko gikemura ibibazo bya bo vuba kurusha inkiko

Urugaga rw’abikorera rurashishikariza abikorera bo mu ntara y’uburasirazuba kujya bagana ikigo mpuzamahanga cy’ubukemurampaka cya Kigali (KIAC) igihe bagize ibibazo by’impaka mu bucuruzi. Icyo kigo ngo gikemura ibibazo by’impaka z’ubucuruzi vuba kurusha uko byakemukira mu nkiko.

Hari abikorera bagiraga ibibazo mu bucuruzi bakitabaza inkiko, ariko ibibazo bya bo bigatinda gukemuka kuko hari n’ubwo bigezwa mu nkiko bikamara imyaka igera kuri itanu bitarakemuka nk’uko bamwe mu bikorera bo mu karere ka Kayonza babivuga.

Abakozi b’urugaga rw’abikorera bavuga ko ikigo KIAC gikemura ibibazo by’abikorera vuba kuko cyo kibikemura mu gihe gito cyane ugereranyije n’igihe ibyo bibazo bimara mu nkiko bitarakemurwa; nk’uko Hangton Namara ushinzwe guhuza ibikorwa by’abikorera ku rwego rw’igihugu abivuga.

Bamwe mu bikorera bo mu karere ka Kayonza.
Bamwe mu bikorera bo mu karere ka Kayonza.

Abikorera bavuga ko ikigo KIAC kizabagirira akamaro kuko hari igihe bagiranaga ibibazo n’inzego za Leta cyangwa n’abacuruzi bagenzi ba bo inkiko zigatinda kubikemura.

Ibyo ngo byatumaga abikorera bahura n’igihombo kuko bakurwagaho icyizere cyane cyane igihe bagiranye ibibazo n’inzego za Leta, kandi nyuma bikazagaraga ko barenganijwe.

Gukurwaho icyizere biraguhombya kuko bituma usubira hasi bitewe n’uko nta muntu uba akiguhaye isoko nk’uko umwe mu bikorera bo mu karere ka Kayonza yabitangaje.

Abayobozi b'urugaga rw'abikorera bakiriye ibibazo abikorera bahura nabyo.
Abayobozi b’urugaga rw’abikorera bakiriye ibibazo abikorera bahura nabyo.

Akomeza avuga ko ikigo cya KIAC kizafasha abikorera cyane kuko ibibazo bya bo byadindiraga mu nkiko bitazongera kubaho, bikazanatuma babona igihe gihagije cyo kwita ku bucuruzi bwa bo.

Abikorera banijejwe ko urugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu ruzarushaho kubakorera ubuvugizi kugira ngo batarengana, ariko bikazakorerwa abo bizajya bigaragara ko barengana koko.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka