Iyo urukiko rwemeje ko umuntu yapfuye nyuma akaboneka ari muzima bigenda gute?

Itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo zaryo zitandukanye risobanura uko bigenda iyo umuntu yabuze cyangwa yazimiye.

Ingingo ya 17 y’iryo tegeko, ivuga ku bijyanye no gusaba urukiko guca urubanza rutangaza urupfu rw’umuntu wabuze.

Igihe umuntu yabuze ku buryo kwemeza urupfu rwe bidashidikanywaho nubwo umurambo we waba utarabonetse cyangwa warabonetse hakabura icyemeza ko ari uwe koko, umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba urukiko gufata icyemezo gitangaza urupfu rw’uwo muntu mu buryo bw’ikirego gitanzwe n’ umuburanyi umwe.

Iyo urupfu rutewe n’impanuka nko kurohama, guhanuka mu kirere, umutingito w’isi cyangwa inkangu ku buryo bugaragaza ko amaherezo y’iyo mpanuka ari uko yahitanye abantu benshi, urupfu rw’abo bantu rushobora gutangarizwa mu cyemezo gifatiwe hamwe.

Mbere yo gufata icyemezo ku kirego yashyikirijwe, umucamanza afata icyemezo gisaba buri muntu wese waba ufite amakuru kuri uwo muntu wabuze kuyamushyikiriza. Imenyekanisha ry’icyo cyemezo rikorwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko agenga imenyesharuhame mu miburanishirize y’imanza z’imbonezamubano.

Ingingo ya 18 y’iryo tegeko, ivuga ko urukiko rufite ububasha bwo gutangaza urupfu rw’uwabuze.

Ikirego gisaba gutangaza ko uwabuze yapfuye, gishyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha rw’aho uwabuze yari atuye cyangwa yabaga.

Ingingo ya 19 y’iryo tegeko, isobanura umunsi ufatwa nk’aho umuntu wabuze ari wo yapfiriyeho.

Urubanza rutangaza urupfu rw’umuntu runemeza umunsi ufatwa nk’aho ari wo yapfiriyeho hashingiwe ku mpamvu zabiteye.

Ingingo ya 20 y’iryo tegeko, ivuga ku nyandiko igaragaza urupfu rw’umuntu wabuze.

Urubanza rutangaza urupfu rw’umuntu wabuze rutegeka umwanditsi w’irangamimerere gukora inyandiko y’urupfu rw’uwo muntu.

Umwanditsi w’irangamimerere ubifitiye ububasha ni uw’aho uwabuze yari ari, uw’ahari icyambu cyangwa uwo mu gihugu cy’amahanga ibura ryabereyemo.

Umwanditsi w’irangamimerere wakoze inyandiko y’urupfu rw’umuntu wabuze agomba, mu gihe kitarenze amezi atatu (3), koherereza kopi yayo umwanditsi w’irangamimerere w’aho uwabuze yari atuye kugira ngo ahite ayandika mu gitabo cy’inyandiko z’abapfuye.

Ingingo ya 21y’iryo tegeko, isobanura uko bigenda iyo habayeho kuboneka k’umuntu nyuma y’urubanza rutangaza ko yapfuye.

Iyo umuntu urukiko rwemeje ko yapfuye abonetse, urubanza ruteshwa agaciro n’urukiko rwaruciye bisabwe na we cyangwa n’undi muntu wese ubifitemo inyungu.

Urubanza rutesha agaciro urwarubanjirije rutangaza urupfu, rutegeka umwanditsi w’irangamimerere w’aho uwari watangajwe ko yapfuye atuye, gutesha agaciro inyandiko igaragaza ko umuntu yapfuye.

Izimira

Gukeka ko umuntu akiriho: Ingingo ya 22 y’iryo tegeko, ivuga ku gihe cyo gukeka ko umuntu akiriho.

Iyo umuntu yazimiye kandi ntawe yasigiye ububasha bwo gucunga ibye, bavuga ko akiriho mu gihe cy’imyaka ibiri (2) bahereye ku munsi baherukiraho amakuru yemeza ko akiriho yo hari umuntu yasigiye ububasha bwo gucunga ibye, bavuga ko akiriho mu gihe cy’imyaka ine (4).

Ingingo ya 23 y’iryo tegeko, isobanura ibijyanye n’imicungire y’umutungo w’umuntu wazimiye hakekwa ko akiriho.

Mu gihe umuntu wazimiye hakekwa ko akiriho, umutungo we ucungwa n’uwo bashyingiranywe hatitawe ku masezerano y’icungamutungo abashyingiranywe bari barahisemo, keretse urukiko rubigennye ukundi.

Iyo uwazimiye hakekwa ko akiriho atari yarashyingiwe, kandi akaba nta muntu yasigiye ububasha bwo gucunga ibye, Inama y’umuryango igena ushinzwe gucunga umutungo we. Iyo bishoboka, ava mu bashobora kuzamuzungura.

Iyo Inama y’umuryango idashoboye gushyiraho umuntu ucunga umutungo w’uwazimiye hakekwa ko akiriho cyangwa havutse izindi mpaka,umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba urukiko rubifitiye ububasha kugena ucunga umutungo.

Ingingo ya 24 y’iryo tegeko, ivuga ku bijyanye n’ibarura ry’umutungo w’uwazimiye hakekwa ko akiriho.

Uwashyingiranywe n’uwazimiye hakekwa ko akiriho cyangwa undi muntu wahawe inshingano zo gucunga umutungo w’uwazimiye hakekwa ko akiriho , agaragaza imimerere n’ibarura ry’ibintu byimukanwa n’ibitimukanwa by’uwazimiye hakekwa ko akiriho.

Imimerere n’ibarura ry’ibintu bikorerwa imbere y’uhagarariye Inama y’umuryango w’uwazimiye hakekwa ko akiriho, akabishyiraho umukono kandi bigashyikirizwa umwanditsi w’irangamimerere w’aho umutungo uri bikamenyeshwa umwanditsi w’irangamimerere w’aho uwazimiye hakekwa ko akiriho atuye.

Ingingo ya 25 y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye n’ububasha bw’ucunga umutungo w’uwazimiye hakekwa ko akiriho.

Uwashyingiranywe n’uwazimiye hakekwa ko akiriho cyangwa undi wahawe inshingano yo gucunga umutungo we, ahagararira uwazimiye hakekwa ko akiriho mu byerekeye gukoresha uburenganzira bwe ku mutungo no mu zindi nyandiko zerekeye umutungo afitemo inyungu, kandi agacunga umutungo we hakurikijwe amategeko agenga icungamutungo ryemewe n’amategeko.

Ingingo ya 26 y’iryo tegeko, ivuga igihe gukeka ko umuntu akiriho birangirira.

Gukekako uwazimiye akiriho birangira mu gihe ibimenyetso bigaragaza ko yapfuye bibonetse.

Urwo rupfu ruhamywa n’inyandiko yemeza urupfu cyangwa urubanza rutangaza ko uwazimiye hakekwa ko akiriho yapfuye.

Urubanza rutangaza izimira

Ingingo ya 27 y’iryo tegeko ivuga ibijyanye no gusaba urukiko gutangaza ko umuntu yazimiye.

Iyo icyizere cyo gukeka ko umuntu akiriho gishize,umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba urukiko rw’aho uwo akeka ko akiriho yabaye cyangwa yatuye bwa nyuma, gutangaza ko yazimiye.

Ingingo ya 28 y’iryo tegeko, ivuga ku bijyanye n’isuzuma ry’impamvu zisaba gutangaza ko umuntu yazimiye.

Mu gufata umwanzuro ku mpamvu zitangwa n’usaba gutangaza izimira, urukiko rusuzuma icyaba cyarateye kutamenya amakuru ku muntu wazimiye hakekwa ko akiriho. Rushobora kandi gukoresha iperereza.

Ingingo ya 29 y’iryo tegeko, ivuga inkurikizi zo gutangaza izimira ku micungire y’umutungo w’uwazimiye.

Uwashyingiranywe n’uwazimiye akomeza gucunga umutungo w’uwazimiye hatitawe ku masezerano y’icungamutungo abashyingiranywe bahisemo, keretse urukiko rubigennye ukundi.

Iyo uwazimiye atari yarashyingiwe cyangwa uwo bashyingiranywe atakiriho, kandi akaba nta muntu yasize mu bye, urukiko rugena ushinzwe gucunga umutungo rumaze kumva icyo Inama y’umuryango ibivugaho.

Ingingo ya 30 y’iryo tegeko, ivuga inkurikizi zo gutangaza izimira ku masezerano y’ishyingirwa.

Ugutangaza izimira ntibisesa amasezerano y’ishyingirwa.

Urubanza rutangaza ko uwazimiye yapfuye n’inkurikizi zarwo

Ingingo ya 31y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye no gutangaza ko uwazimiye yapfuye.

Iyo hashize imyaka itanu (5) kuva urubanza rutangaje izimira kandi nta makuru mvaho na busa y’uko uwazimiye akiriho, umuntu wese ubifitemo inyungu ukeka ko uwazimiye yapfuye asaba urukiko rw’aho uwazimiye yatuye cyangwa yabaye bwa nyuma gutangaza ko yapfuye.

Urubanza rushobora gucibwa mbere y’icyo gihe iyo urupfu rw’uwazimiye rwemezwa nta gushidikanya ariko bikaba bitarashobotse gukora inyandiko igaragaza urupfu rwe.

Itariki y’urupfu ishyirwa ku munsi uwazimiye akekwa kuba yarapfiriyeho. Iyo nta bindi bimenyetso bihari, aho umuntu yapfiriye ni aho bamubonye bwa nyuma.

Ingingo zihuriweho ku ibura n’izimira

Ingingo ya 32 y’iryo tegeko, ivuga inkurikizi zo gutangaza ko uwabuze cyangwa uwazimiye yapfuye ku gushyingirwa.

Itangaza ry’uko uwabuze cyangwa uwazimiye yapfuye riha uwo bashyingiranywe uburenganzira bwo kongera gushyingirwa.

Iyo uwabuze cyangwa uwazimiye agarutse mbere y’uko uwo bari barashyingiranywe yongera gushyingirwa, uburenganzira bwo gushyingirwa buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo buvaho.

Ingingo ya 33 y’iryo tegeko, ivuga ku nkurikizi zo gutangaza ko uwabuze cyangwa uwazimiye yapfuye ku izungura.

Gutangaza ko uwabuze cyangwa uwazimiye yapfuye bituma izungura rye ritangira. Abazungura bariho ku munsi wafashweho ko ariwo w’urupfu rw’uwabuze cyangwa uwazimiye bafite uburenganzira bwo kugabana umutungo we hakurikijwe amategeko abigenga.

Uwo batangaje ko yapfuye yari afite uburenganzira bwo kuzungura buhabwa abamuzungura hakurikijwe inzira yo guhagararira umuntu mu izungura.

Ingingo ya 34 y’iryo tegeko, ivuga ibijyanye no kuboneka k’uwatangajwe ko yapfuye n’inkurikizi bigira.

Iyo umuntu urukiko rwemeje ko yapfuye abonetse nyuma y’urubanza rwabitangaje, urwo rubanza ruteshwa agaciro n’urukiko rwaruciye bisabwe na we cyangwa undi muntu wese ubifitemo inyungu.

Urubanza rutesha agaciro urwarubanjirije rutangaza urupfu, rutegeka umwanditsi w’irangamimerere w’aho uwari watangajwe ko yapfuye atuye, gutesha agaciro inyandiko igaragaza ko umuntu yapfuye.

Abari bamuzunguye bagomba gusubiza ibyo bari bahawe bagifite mu mutungo wabo.

Ishyingirwa ryabaye nyuma y’urubanza rutangaza urupfu ntirishobora guteshwa agaciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka