Inzu izashyingura amadosiye ya ICTR na ICTY igiye kubakwa

Imirimo yo kubaka inzu izabika amadosiye y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urwa Yugusilaya (ICTY) igiye gutangira.

Leta ya Tanzaniya yatanze ikibanza kigari n’Umuryango w’Abibumbye (UN) utanga amafaranga y’ibanze agera kuri miliyoni eshatu z’amadolari y’Amerika (miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda) agomba gutangiza ibikorwa by’ubwubatsi, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Hirondelle bibitangaza.

Iyo nzu izacungwa n’Urwego ruzasoza imirimo y’urukiko rwa Arusha izabika amadosiye y’imanza zaburanishijwe n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda n’urwashyiriweho Yogusilaviya.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yanenze uburyo abanyamahanga banga ko Abanyarwanda ubwabo bakorewe Jenoside kubika amateka yabo, ubwo hasozwaga icyunamo cyo kwibuka ku nshuro 18 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka