Inama Nkuru y’Ubucamanza yirukanye burundu Niyonizera Claudien

Ejo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Cyanzayire Aloysie, yafashe icyemezo cyo kwirukana mu kazi burundu umucamanza Niyonizera Claudien wari umucamanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana kubera amakosa akomeye yakoze.

Niyonizera Claudien yatawe muri yombi tariki ya 7 Nzeli 2011 akekwaho kwakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 bivugwa ko yayahawe n’umwe mubo yaburanishaga mu rukiko witwa François Ntinzehiki. Bivugwa ko ngo Niyonizera yasabye Ntinzehiki amafaranga miliyoni 70 kugirango amuheshe miliyoni 700 yagombaga kwishyurwa na Gorilland.

Undi mucamanza wasezerewe ni Karenzi Jean Paul wari umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kagano azize kuba yarabaye icyitso cy’umuntu washakaga gutanga ruswa kuri urwo rukiko. Karenzi yagaragaje imyitwarire yo gushyigikira ruswa kandi itajyanye n’umwuga w’ubucamanza.

Imana nkuru y’Ubucamanza kandi yasezereye Mukambangukira Pascasie wari umwanditsi w’Urukiko rwa Kigabiro muri Rwamagana. Mukambangukira yazize guta akazi nta bisobanuro atanze.

Sylidio sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka