Imiryango yahohotewe muri Uganda yaregeye indishyi

Umuryango wa Muhawenimana Ezechiel na Dusabimana Esperance bo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu bafatanyije na Hakorimana Musoni Venant, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019 batanze ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba(EACJ) basaba ko leta ya Uganda ibaha indishyi z’akababaro.

Umuryango wa Muhawenimana na Dusabimana baregeye indishyi kubera guhohoterwa
Umuryango wa Muhawenimana na Dusabimana baregeye indishyi kubera guhohoterwa

Iyi miryango irasaba indishyi zingana na miliyoni imwe n’ibihumbi ijana by’amadorari ya Amerika (1.100.000usd), nyuma yo kubafata mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagafungwa, bakanahohoterwa n’igisirikare cya Uganda binyuze mu rwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda (CMI).

Muhawenimana Ezechiel w’imyaka 36 na Dusabimana Esperance w’imyaka 35 (umugabo n’umugore), bafashwe bagiye muri Uganda gutabara mu karere ka Rubanda binjiriye ku mupaka wa Cyanika, bafungirwa muri gereza ya Ndorwa I Kabale, bashinjwa kwinjira mu gihugu ku buryo bunyuranyije na mategeko.

Muhawenimana aragira ati “Twafatiwe muri Uganda tariki ya 23 Nyakanga 2018, tugiye gutabara, batubwira ko twinjiye muri iki gihugu nta byangobwa dufite. Byabaye ngombwa ko duca mu rukiko rwaho i Kabale, baduhamya icyaha, twamazemo amezi icyenda. Nkuko mubibona uyu mwana wacu niho yavukiye abaho ubuzima bubi”.

Hakorimana Musoni Venant w’imyaka 35 we yari umwarimu muri Ethiopia akaba yarabaga muri Uganda, nawe akaba yarahafungiwe amezi icyenda.

Hakorimana Musoni Venant nawe ari mu batanze ikirego
Hakorimana Musoni Venant nawe ari mu batanze ikirego

Agira ati “Njyewe nafatiwe i Kampala ubwo nari mvuye muri Ethiopia, kandi no muri Uganda mpafite umutungo, nanakoze muri icyo gihugu, rero nararenganyijwe”.

Umunyamategeko wunganira aba batanze ikirego Me Richard Mugisha agaragaza ko aba bantu bafashwe nabi mu gihe bari bafungiye muri Uganda, kandi ko ibyo baregwagwa byose byari ukubeshya.

Mugisha agira ati “Ubu abantu nunganira ni batatu, ariko hari n’abandi banyegereye kandi ntibizatinda tubirimo. Abo nunganira rero barahohetewe, bakorerwa iyicarubuzo ku mubiri wabo, bambuwe n’amafaranga. Ndizera ko uru rukiko ruzaca urubanza neza kuko ibihugu bigize uyu muryango bishaka ko haba imiyoborere myiza”.

Me Mugisha ahamya ko abakiriya be bahohotewe, bagomba guhabwa indishyi
Me Mugisha ahamya ko abakiriya be bahohotewe, bagomba guhabwa indishyi

Mu gushaka kumenya indishyi z’akababaro zisabwa bitewe n’ukuntu bavuga ko bahohotewe, umwunganizi mu mategeko Mugisha avuga ko indishyi ziri mu buryo bubiri.

Ati “Indishyi ziratandukanye. Kuri Hakorimana turasaba indishyi zigera kuri miliyoni y’amadorari ya Amerika, urebye we yari umwarimu muri Ethiopia yatakaje byinshi, naho kuri uriya muryango wa Muhawenimana Ezecheil na Dusabimana Esperance turabasabira ibihumbi ijana by’amadorari ya Amerika”.

Ikirego cyatanzwe n’aba Banyarwanda ntikizakurikirana urwego runaka, ahubwo hazakurikiranwa leta ya Uganda.

Me Richard Mugisha unahagarariye urugaga rw’abunganira abantu mu mategeko mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ntabwo azaca amafaranga aba bahohotewe, kuko azabunganira ku buntu.

Aba bunganirwa mu mategeko bagarutse mu Rwanda tariki ya 26 Mata 2019.

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East African Court of Justice) rwashyizweho mu mwaka wa 2011.

Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba / Aho batangira ibirego i Kigali
Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba / Aho batangira ibirego i Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka