Imikorere y’ubucamanza mu Rwanda yahagurukije Abanyakenya baza kuyigiraho

Itsinda ry’abacamanza bo muri Kenya bagiriye urugendo-shuli mu ishuli rikuru ryo guteza imbere amategeko (ILPD) riri mu karere ka Nyanza baje kwigira ku mikorere y’ubucamanza mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki 14/11/2014

Iri tsinda ry’abanyakenya bakora mu nzego nkuru z’ubutabera bari hamwe n’abanyamahanga bafite inshingano zo kuvugurura imikorere y’ubucamanza muri Kenya.

Abacamanza bo muri Kenya bishimiye imikorere y'ubutabera bw'u Rwanda.
Abacamanza bo muri Kenya bishimiye imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda.

Ukuriye iri tsinda Sharad Rao ry’aba banyakenya yabwiye Kigali Today ko impamvu baje kwigira ku mikorere y’ubucamanza mu Rwanda ndetse bagasura n’iri shuli ryo guteza imbere amategeko ngo n’uko basanga hari intambwe u Rwanda rwateye mu bijyanye n’ubutabera.

Yagize ati: “Kuba mu Rwanda harabaye Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kandi ubutabera ntiburebere abayigizemo uruhare ahubwo bagahanwa ntawe ubutabera butinye cyangwa ngo bumukingire ikibaba ni inyigisho ku bindi bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.”

Bishimiye bigize isomero rya ILPD.
Bishimiye bigize isomero rya ILPD.

Avuga ko nyuma y’imvururu zakurikiye amatora yo muri 2007 muri Kenya hari bamwe bigize ibyigenge ndetse bamwe bakabiheraho batakariza icyizere ubutabera bwaho ngo niyo mpamvu kuza kwigira ku Rwanda uko rwahannyemo abagize uruhare muri jenoside ari urugendo shuli rukomeye.

Ubwo Sharad Rao n’itsinda bari kumwe basuraga iki kigo cya ILPD basobanuriwe impamvu y’ishingwa ry’iri shuli ko ahanini rigamije gutyaza ubwenge bw’abakora mu nzego z’ubutabera mu Rwanda aho bahabwa ibyangombwa bituma baba abanyamwuga ba nyabo.

Sharad Rao yatangaje ko ubutabera bw'u Rwanda ari bandebereho muri aka karere.
Sharad Rao yatangaje ko ubutabera bw’u Rwanda ari bandebereho muri aka karere.

Nk’uko abari muri uru rugendo shuli babisobanuriwe ngo ishuli rikuru rya ILPD rifite uruhare runini mu myubakire ihamye y’ubutabera bw’u Rwanda.

Ngo ahanini amasomo atangirwa muri iri shuli yibanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko bikaba bitandukanye n’ibyo abanyamategeko benshi baba barigiye mu mashuli makuru na za kaminuza nk’uko Aimable Havugiyaremye umuyobozi w’agateganyo wa ILPD yabisobanuye.

Ubusanzwe iri shuli rya ILPD ryasuwe n’aba banyakenya bakora mu nzego nkuru z’ubucamanza mu gihugu cya Kenya rihugura abacamanza, abashinjacyaha, abunganira abandi mu nkiko n’abandi bashaka kongerwa ubumenyi ngiro mu bijyanye n’ubutabera.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

hari byinshi wakwigira ku rwanda noneho mu bucamanza bikaba akarusho, amahanga akomeze kutwigiraho

silas yanditse ku itariki ya: 15-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka