Imanza z’inkiko Gacaca za nyuma zirarangirana n’uku kwezi kwa kabiri

Iburanishwa ry’imanza z’inkiko Gacaca za nyuma ku bacyekwaho uruhare rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigomba kurangirana n’uku kwezi kwa Kabiri, nk’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca rwabitangaje.

Aganira n’Ibiro ntaramakuru Hirondelle kuri uyu wa Kane, Denis Bikesha ushinzwe amakuru muri uru rwego yatangaje ati: “Nyuma y’uku kwezi kwa Kabiri nta rundi rubanza ruzongera kubaho.”

Bikesha yakomeje atangaza ko kugeza tariki 31/01/2012, hari hasigaye imanza 18 gusa zigitegereje kurangizwa.

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 21/12/2011, yari yemeje ko umuhango wo gusoza ku mugaragaro inkiko Gacaca uteganyijwe tariki 04/06/2012.

Igikorwa cyo kurangiza inkiko gacaca zagize uruhare mu kuburanisha abantu barenga miliyoni bakekwagaho ibyaha bya Jenoside, cyakomeje kugenda kimurwa guhera mu 2007. SNJG igatangaza ko byaterwaga no kuvumbura ibimenyetso bishya.

SNJG yanashoboye kandi gukusanya amakuru akubiye mu nyandiko ziri mu bitabo bibiri, ku mateka y’inkiko Gacaca na raporo ya nyuma ku iburanisha.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka