ILPD yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya kabiri

Ishuli rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) riri mu Karere ka Nyanza ryatanze impamyabumenyi ku nshuro ya kabiri ku banyeshuli bagera kuri 94 mu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 25/05/2012.

Abanyeshuli bahawe impamyabumenyi bari mu byiciro bitandukanye birimo abashinjacyaha, abacamamaza n’abunganira abandi mu nkiko bamaze amezi icyenda biga gushyira mu ngiro amasomo bahawe arebana n’ibyamategeko.

Umuyobozi wa ILPD, Prof. Nick Johnson mu ijambo rye yasabye abarangije amasomo yabo kuzakoresha neza ubumenyigiro bahawe . Yagize ati “ Ubumenyingiro muvanye hano ndizera neza ko buzabafasha mu kuzuza neza inshingano zanyu muharanira kuba abanyamwuga b’ukuri”.

Yabasabye guhora batyaza ubwenge mu birebana n’amategeko kugira ngo babere abandi icyitegererezo mu gutanga ubutabera butagize aho bubogamira.

Kayitare Jean Pierre wari intumwa ya Minisitiri w’Ubutabera, yavuze ko Minisiteri y’Ubutabera itazehwema gutera inkunga ishuli rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko( ILPD).

Kimwe n’abamubimburiye yasabye abanyeshuli barangije kuzaharanira gutanga serivisi nziza ku Banyarwanda bahesha isura nziza igihugu mu mirimo bahamagariwe gukora.

Nk’uko byasobanuwe na bamwe mu barangije muri ILPD ubumenyingiro bahawe bwuzuzanyije n’amasomo bigiye muri za kaminuza n’amshuli makuru.

Mu kubigisha hakoreshejwe ubuhanga buhanitse butuma ibyo bazi babihuza n’ingiro aribyo bita “ moot court” aho bakina bigana urukiko uko ruba rumeze mu gihe cy’imiburanishirize cyane cyane mu manza z’inshinjabyaha n’imbonezamubano.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka