Ikoranabuhanga ryoroheje imitangire ya serivisi z’ubutabera, ariko haracyarimo imbogamizi (Ubushakashatsi)

Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategako (Legal Aid Forum) ku bufatanye n’Ikigo cyo muri Kenya cyitwa ‘Kituo cha Sheria’ na cyo gikora mu bijyanye n’amategeko, bakoze ubushakashatsi bugamije kureba uko abaturage bishimira serivisi z’ubutabera bahabwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Kenya. Ni ubushakashatsi bwatangiye mu mpera z’umwaka wa 2022.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byatangajwe tariki 05 Ukuboza 2024, bigaragaza ko muri urwo rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga mu butabera, u Rwanda rwageze kure ugeranyije na Kenya kuko rwabitangiye mu buryo busesuye guhera mu 2016, kugeza ubu serivisi z’ubutabera zose zikaba zitangirwa mu cyitwa IECMS (Integrated Electronic Case Management System), ubwo buryo bwo bukaba buhurizwamo amakuru yo mu nzego zose zikora mu rwego rw’ubutabera, harimo abashinjacyaha, abagenzacyaha, abavoka, abacamanza, na za gereza.

Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga muri serivisi z'ubutabera byamuritswe ku mugaragaro
Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’ubutabera byamuritswe ku mugaragaro

Muri iyo ‘system’ y’ikoranabuhanga ni na ho hatangirwa ibirego bijya mu nkiko, bidasabye ko umuntu ava aho ari agatanga ikirego ku buryo ajya akurikirana amakuru ajyanye na dosiye ye akoresheje ikoranabuhanga, ibyo bikagabanya umwanya n’amafaranga abantu batakazaga bajya gutanga ibirego mu ntoki nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategako (Legal Aid Forum) Me Andrews Kananga.

Me Kananga yavuze ko nubwo hari byinshi byo kwishimira mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu butabera mu Rwanda, ariko hari inzitizi zigihari muri urwo rwego nk’uko byagaragajwe n’ubwo bushakashatsi, harimo kuba gukoresha iryo koranabuhanga bigorana ku bantu batazi gusoma no kwandika. Ikindi ntabwo rishobora gukoreshwa ahantu hatari umuriro w’amashanyarazi na Interineti, abaturage bahatuye rero ngo ntibishoboka ko babona ubutabera bwihuse kubera ko bataba bashobora kubona Interineti.

Ikindi kibazo gikomeye kiri muri iryo koreshwa ry’ikoranabuhanga mu butabera nk’uko byagaragajwe n’ubwo bushakashatsi, ngo ni ibanga ry’amakuru aba yatanzwe, cyangwa se uko amakuru umuturage aba yatanze abikwa. Mu Rwanda, abaturage badafite Interineti, ngo bifashisha za ‘cyber café’, hanyuma bagafata amakuru atandukanye ajyanye na dosiye zabo bakabisigira abakora muri izo ‘cyber café’, bikagaragara ko ibanga ry’ayo makuru ritaba ryizewe. Icyo kibazo kandi kijyanye n’ibanga ry’amakuru atangwa n’abaturage ngo kiri mu Rwanda no muri Kenya, ubwo bushakashatsi bukaba bwarasoje butanga inama ko hakwiye kuvugururwa uburyo amakuru abaturage baba batanze abikwa kuko ngo ibanga ari ikintu cya ngombwa.

Me Andrews Kananga uyobora Legal Aid Forum, yagaragaje zimwe mu mbogamizi basanze ziri mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi z'ubutabera
Me Andrews Kananga uyobora Legal Aid Forum, yagaragaje zimwe mu mbogamizi basanze ziri mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi z’ubutabera

Hari kandi ikibazo cy’abantu basa n’abinangira mu gukoresha ikoranabuhanga kubera kutarimenyera cyangwa se kurigiraho ubumenyi bucyeya, harimo n’Abavoka, ugasanga bakoresha uburyo bwa kera bwo gukoresha impapuro kandi atari yo nzira Igihugu cyahisemo nk’uko Me Kananga yakomeje abisobanura.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophille, yavuze ko kuri icyo kibazo kijyanye no kubika ibanga ry’amakuru aba yatanzwe n’umuturage, icyo bakora muri urwo rwego ari ugukomeza gukangurira abaturage basaba serivisi muri za ‘cyber café’ kumenya kwibikira za ‘passwords’, bidasabye kubanza kuzishakirwa n’abo bo muri za ‘cyber café’ cyangwa se ngo bazibereke. Mbonera akomeza avuga ko nubwo hariho uburyo bwo gukurikirana no kumenya umuntu waba yinjiye muri ‘system’ mu kadirishya umuntu yatangiyemo ikirego cye, n’imashini yakoresheje n’ibindi, ariko ngo ntabwo birakemura ikibazo cy’abashobora gukoresha nabi amakuru babonye bitewe n’uko atabitswe neza. Ariko ngo hari n’uburyo bafatwa bagakurikiranwa kuko bafatwa nk’abagizi ba nabi, bafatirana abaturage bakabatwarira amakuru ubundi yari ibanga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera, Mbonera Théophille, asaba abagana ahatangirwa serivisi z'ikoranabuhanga kwirinda kuhasiga inyandiko n'ibindi byerekeranye n'amabanga
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophille, asaba abagana ahatangirwa serivisi z’ikoranabuhanga kwirinda kuhasiga inyandiko n’ibindi byerekeranye n’amabanga

Mbonera kandi avuga ko ikibazo cy’abadashobora kubona serivisi z’ubutabera bwihuse kuko batuye mu bice by’icyaro, kizakemuka binyuze muri gahunda yiswe ‘Connect Rwanda’, ifasha abaturage kubona amakuru atandukanye bifashishije za telefoni zigezweho zizwi nka ‘Smartphones’, kuko zifasha gukoresha ikoranabuhanga bidasabye ko umuntu aba afite mudasobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka