Ikoranabuhanga rizaca burundu ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta

Ikoranabuhanga ni bumwe mu buryo bwihutisha serivisi zikaboneka vuba kandi zinoze. Ni muri urwo rwego rigiye gutangira kwifashishwa no mu mitangire y’amasoko ya Leta kugira ngo bikemure ibibazo bigaragaramo.

Nkusi Juvenal ukuriye Komisiyo ya PAC aravuga ko ikoranabuhanga mu itangwa ry'amasoko rizaca burundu ruswa yayavugwagamo
Nkusi Juvenal ukuriye Komisiyo ya PAC aravuga ko ikoranabuhanga mu itangwa ry’amasoko rizaca burundu ruswa yayavugwagamo

Byatangajwe na perezida wa komisiyo y’Abadepite ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutumngo bya Leta (PAC) ubwo yasuzumaga umushinga w’itegeko rigenga amasoko ya Leta, kuri uyu wa kane tariki 23 Ugushyingo 2017.

Nkusi Juvenal ukuriye PAC yatangarije Kigali Today ko mu mitangire y’amasoko ya Leta hagiye kujya hifashishwa ikoranabuhanga,ndetse ko n’umushinga ushyiraho iryo tegeko batangiye kuwusuzuma banasaba abo bireba kubaha ibitekerezo by’uburyo ryarushaho kunozwa.

Yagize ati “Mu buryo bwari busanzwe usaba isoko ndetse n’uritanga bajyaga bahura ariko ubu mu minsi mike bizajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ntaho bazongera guhurira”

Ngo Kuba mbere isoko ryajyaga ritangazwa binyuze mu buryo butari ubw’ikoranabuhanga ndetse n’abaripiganira bagapiganwa babanje guhura, biri mu byatumaga hashobora kuvukamo akarengane ndetse na ruswa.

Ati “ Ubu utanga isoko ndetse n’urupiganirwa nta hantu bazongera kujya bahurira ngo bisiritaneho, kuko byose bizajya bikorwa hakoreshejwemo ikoranabuhanga”.

Iryo tegeko ririmo kunonosorwa,hateguwe ko rizajya rinaha amahirwe ibyakorewe mu Rwanda kubera urugamba igihugu kirimo rw’ipiganwa riri hagati y’ibikorerwa mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Nkusi asobanura ko ikindi kizaba kigaragara muri iryo tegeko ari ibyaha n’ibihano byabyo, ari byo bitandukanye n’uburyo ibyaha byo mu itangwa ry’amasoko ya Leta byabonekaga mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ugasanga hari ibyaha byakozwe ariko bikitwa amakosa ntibibashe guhanwa.

Mu kwakira ibitekerezo bitandukanye kuri iryo tegeko,ku itariki 22 Ugushyingo 2017, Komisiyo ya PAC yakiriye ba rwiyemezamirimo bagaragaza bimwe mu byo bifuza ko byazaba bikubiye mu itegeko rishya rizaba rigenga amasoko ya Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ba rwiyemezamirimo basabye PAC ko muri uwo mushinga w’itegeko hazashyirwamo igihe gihagije cyo gutanga ibitekerezo cyangwa ubujurire bitewe n’icyiciro cy’isoko umuntu yagiriyemo akarengane ndetse hagashyirwaho n’uburyo buhamye bugaragaza ko igitekerezo cyangwa ubujurire bwakiriwe bukanasuzumwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka