Ikoranabuhanga n’imirimo bigiye gusimbura gereza mu guhana benshi mu banyabyaha

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye atangaza ko amategeko agenga imiburanishirize y’imanza azaba yavuguruwe mu byumweru bibiri biri imbere.

Avuga ko muri aya mategeko hateganijwemo ibihano bitari ugufungira abanyabyaha muri gereza gusa, ahubwo ko hari abazaba bambikwa ibyuma by’ikoranabuhanga bibabuza kurenga agace runaka bategetswe n’inkiko.

Minisitiri Busingye akomeza asobanura ko bitewe n’umubare w’abafungirwa mu magereza ugenda uba munini kurusha abasohokamo, amategeko yanateganije ibihano by’imirimo nsimburagifungo hamwe n’ibyo kwishyura ihazabu gusa.

Ati "Hari umubare(ntarengwa) w’abantu gereza idashobora kurenza kandi ikaba igomba gukurikiranwa mu buryo bugezweho no kwitabwaho".

“Hejuru ya 90% by’ibihano dutanga bijyanye no gufunga, ikigaragara rero ni uko umubare w’abinjira muri gereza uruta kure cyane uw’abasohokamo, nyamara ku rwego mpuzamahanga hateganijwe ko abasohoka ari bo bakabaye benshi kurusha abinjira”.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS) ruvuga ko nta mibare ihamye y’abantu bafungiwe mu magereza yose yo mu Rwanda rwatangaza kuri ubu, ariko ko umubare w’abinjira buri munsi ngo ukubye kabiri uw’abasohoka.

Mu minsi iri imbere turabona abantu bari kurangiza ibihano byabo bafite utu twuma bagenda mu bice bitandukanye by'igihugu
Mu minsi iri imbere turabona abantu bari kurangiza ibihano byabo bafite utu twuma bagenda mu bice bitandukanye by’igihugu

Umuvugizi wa RCS, CIP Hillary Sengabo agira ati “Buri munsi usanga amagereza yakira abaje gufungwa bagera nko muri 400, ariko abasohoka bakaba batarenga 200”.

Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ubutabera yasabye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu mwiherero abakozi barwo bari bahuriyemo, gukora inyigo yatuma ibihano bitari ibyo gufungirwa muri gereza bikorwa mu buryo bunoze.

Ku rundi ruhande, abaturage twaganiriye bavuga ko bimwe muri ibyo bihano bisimbura gereza ari ibyo gushyigikirwa, ariko ibindi bikaba bigomba gukoranwa ubushishozi.

Umuturage utuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali agira ati “Umuntu wakwiciye uramutse umubonye hanze ari mu mirimo nsimburagifungo byateza ikibazo, uwo akwiriye gufungirwa muri gereza”.

“Igihano cyo gucibwa amafaranga nacyo numva kizateza ikibazo kuko umuntu w’umukire azajya akora ibyaha avuge ati ‘mfite amafaranga ndayatanga’, kubera iyo mpamvu imirimo nsimburagifungo numva batayikoresha abakene gusa, n’abakire bakwiriye kuyikora.”

Umubyeyi utuye i Kinyinya nawe akomeza avuga ko imirimo nsimburagifungo ku muntu uhamwa n’ibyaha izarinda ingo gusenyuka no kwibasirwa n’ubukene.

Agira ati ”Umuntu iyo afungiwe muri gereza ntabasha guteza imbere umuryango we, ariko igihe azaba afunzwe ari hanze, azajya abasha guhahira urugo rwe anishyure cya gihano yakatiwe”.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego RIB, Col. Ruhunga Jeannot avuga ko mu gihe cy’umwaka umwe rumaze rushinzwe ngo rwageze ku nshingano yarwo y’ibanze yo kugenza ibyaha, igikurikiyeho akaba ari ubushakashatsi, harimo n’ubujyanye n’uburyo ibi bihano byanozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo bikwiye ko bafunga muli gereza abantu bibye inkoko,abatonganye,etc...Bajye babaca "amande" (fine) babarekure.Ariko abantu bage bibuka ko igihano nyamukuru Imana izaha abantu bakora ibyo itubuza,ari ukubima ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi ntibazazuke ku munsi wa nyuma.

hitimana yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka