Ikinyabupfura gifasha abatanga ubutabera kwizerwa-Minisitiri w’Intebe Murekezi

Mu muhango wo kurahiza abashinjacyaha batatu ba gisirikare, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yabahamagariye kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi, kuko ari cyo kizatuma batunganya umurimo wabo bizewe.

Nyuma yo kurahirira imirimo mishya bafashe ifoto y'Urwibutso hamwe na Minisitiri w'Intebe Murekezi Anastase
Nyuma yo kurahirira imirimo mishya bafashe ifoto y’Urwibutso hamwe na Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase

Uyu muhango wabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura, kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe 2017.

Abashinjacyaha ba Gisirikare barahiye ni Capt Vincent Ndayisaba, Capt Christian Kayitare, na Lt Claudine Muhawenimana.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yabahamagariye kurangwa n’ikinyabupfura n’imyitwarire iboneye kuko ari byo bizatuma bizerwa mu kazi kabo.

Agira ati “Kugira ngo mwuzuze neza inshingano zanyu, murasabwa kurangwa n’ikinyabupfura aho muri hose no mu byo mukora byose.

Mugomba guhora muri Abanyarwanda b’inyangamugayo kuko ari byo bizatuma abantu bose ndetse n’abo muzashinja ibyaha babizera cyane ko bazaba babona ko mugamije ubucamanza butabera."

Akomeza abahamagarira guhora bihugura kuko ngo umunyamategeko mwiza ari ujyana n’igihe, akamenya amategeko ariho n’ayavuyeho.

Murekezi yasabye kandi abarahiye kugira intego, gukoresha ikoranabuhanga kuko rituma habaho gukorera mu mucyo.

Ati “Muzagire intego yo gukoresha ikoranabuhanga kuko ryihutisha akazi kandi rigatuma abantu barushaho gukorera mu mucyo".

Rizabafasha kandi gutahura abanyabyaha bashya bakoresha ikoranabuhanga, kuko badahwema gucura imigambi ishingiye ku bwenge bafite ariko butabakura ku byaha."

Yakomeje ababwira kandi ko bagomba gukora cyane amanywa n’ijoro kugira ngo bafashe Leta muri gahunda y’uko mu rwego rw’ubutabera hatarangwamo amadosiye y’imanza z’ibirarane.

Uyu muhango witabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, Umugaba mukuru w’Ingabo Gen Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’Ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri Stella Ford Mugabo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka