Ihuriro “Humura” ryishimiye ko Leon Mugesera azanwa mu Rwanda

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bibumbiye mu ihuriro “Humura” baba Ottawa-Gatineau muri Canada banejejwe n’uko Leta ya Canada yafashe icyemezo cyo kohereza Léon Mugesera mu Rwanda akanyuzwa imbere y’ubutabera.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iri huriro, tariki 19/01/2012, bavuga ko guhera mu mwaka wa 2005 urukiko rw’ikirenga rwo muri Canada rwakemengaga imyitwarire ya Mugesera mu gihe cya Jenoside aho byavugwaga ko yashishikarije abahutu kwanga abatutsi ndetse akanabakangurira kubica.

Tariki 28/06/2005, urukiko rw’ikirenga rwo muri Canada rwavuze ko hari impamvu zumvikana zituma bemera ko Mugesera yagize uruhare mu byaha byibasiye inyoko muntu, bityo akaba atemerewe gutura muri icyo gihugu kuko amategeko yaho atabemerera kwakira abantu nk’abo.

Kubera iyo mpamvu inshuro zose Mugesera yagiye yandika asaba guhabwa ubuhungiro muri icyo gihugu nta na rimwe yigeze abyemererwa kugeza ubu Canada ikaba yarafashe icyemezo cyo kumusubiza mu Rwanda akaryozwa ibyo yakoze.

Iryo huriro rikomeza rivuga ko nubwo Mugesera n’abamushyigikiye bakomeza kwanga ko agaruka mu Rwanda bitwaje ko ngo yaba nta mutekano uhari kandi ko ngo ahageze yakorerwa iyicarubozo, ibyo igihugu cya Canada ntikibikozwa kuko kivuga ko nta shingiro bifite.

Canada ntiyemeranywa na Mugesera hamwe n’abamushyigikiye kuko ibyo bavuga ku Rwanda atari byo; nta yicarubozo rihari kuko u Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu kuva tariki 25/7/2007. Si ibyo gusa kandi kuko mu mwaka wa 2008 u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano yanga kandi akamagana iyicarubozo.

Ibi byatumye urukiko rw’uburenganzira bwa muntu ku mugabane w’uburayi rufata icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Sylvére Ahorugeze, Umunyarwanda ukurikiranyweho Jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Itangazo ry’ihuriro “Humura” kandi rivuga ko kuba mu Rwanda hari umutekano kandi nta yicarubozo rihari byatumye tariki 28/06/2011 urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rufata icyemezo cyo kohereza mu Rwanda zimwe mu manza rutabashije guca kuko rwizeye ubucamanza bw’u Rwanda.

“Humura” yibutsa ko mu minsi ishize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje mu Rwanda Marie Vianney Mudahinyuka na Marie Claire Mukeshimana bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, kugira ngo bajye kwisobanura imbere y’ubutabera.

Iryo huriro rivuga ko ibyo byose byerekana ko ubutabera bw’u Rwanda buhagaze neza kandi rukaba rufite ubushobozi bwo kuburanisha Leon Mugesera nk’uko byagaragaye ku rwego mpuzamahanga.

Mu magambo yabo bwite bagize bati: “Twe nk’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi twishimiye ibyemezo by’ubuyobozi bw’igihugu cya Canada cyo kohereza mu Rwanda abo bose bagize uruhare muri Jenoside maze bakaryozwa ibyo bakoze. Ibintu nk’ibi biduha imbaraga kuko abaduhemukiye barimo gukurikiranwa kandi bagahanwa. Ibi kandi byerekana ko nta muntu uri hejuru y’amategeko ndetse ko nta n’aho wahungira ubutabera, buri wese agomba kuryozwa ibyo yakoze".

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka