Igitabo gishya cy’amategeko ni umuti ku byaha bitari bifite amategeko abihana

Abagenzacyaha n’abashinjacyaha bo mu ifasi y’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rusizi na Nyamasheke basanga hari byinshi igitabo gishya cy’amategeko ahana mu Rwanda kije gukemura kuko hari ibyaha byakorwaga hakabura itegeko ribihana.

Ngo nubwo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko nta wakwitwaza ko atazi itegeko, abayakoresha nabo basanga kuba aya mategeko yari atatanye byari imbogamizi kuri bo; nk’uko byatangajwe na Ntagengwa Vital ukuriye ubushinjacyaha kurwego rwisumbuye mu ifasi ya Rusizi na Nyamasheke.

Nyuma y’amahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’ubushinjacyaha bukuru yabereye mu karere ka Rusizi tariki 14/08/2012, abahuguwe bagaragaje ko hari ibyaha iki gitabo kitagaragaza neza ibihano byacyo.

Nko ku buryozwacyaha bw’inzego za Leta usanga bishobora guhanishwa iseswa, ihazabu, kubuzwa gukora igihe gito cyangwa kinini n’ibindi ukibaza uko byagenda.

Muri rusange ibihano by’igifungo byaragabanyijwe ahubwo hongerwa ibihano by’ihazabu muri iki gitabo gishya cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Abagenzacyaha n'abashinjacyaha bo mu ifasi y'ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rusizi na Nyamasheke bitabiriye amahugurwa ku gitabo gishya cy'amategeko ahana.
Abagenzacyaha n’abashinjacyaha bo mu ifasi y’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rusizi na Nyamasheke bitabiriye amahugurwa ku gitabo gishya cy’amategeko ahana.

Ntagengwa Vital avuga ko kugabanuka kw’ibihano by’igifungo bitazaba intandaro yo kwiyongera kw’ibyaha kuko hari ibihano biremereye bishobora guhabwa uwahamijwe n’icyaha.

Igitabo gishya cy’amategeko ahana mu Rwanda cyasohotse tariki 14/06/2012 gisimbura icyari kiriho kuva mu mwaka wa 1977. Kubera iterambere cyane cyane mu ikoranabuhanga wasangaga hari ibyaha byazanywe naryo bityo ugasanga nta n’itegeko ribihana.

Urugero ni nko gutwara ibiri muri za mudasobwa nta burenganzira ndeste n’ibindi byaha bigaragaramo nko gukora imibonano mpuzabitsina n’itungo bihanwa n’ingingo ya 186 y’iki gitabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka