Igihe cyo kwishyura ku watsindiye cyamunara cyakuwe ku munsi umwe gishyirwa ku minsi itatu

Itegeko no 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ryongewemo ingingo zivugurura uburyo cyamunara yakorwaga bituma uwatsindiye cyamunara yongererwa igihe cyo kwishyura kiva ku munsi umwe kugeza ku minsi itatu (3).

Ni impinduka zaje nyuma yo gusohoka kw’itegeko rishya N° 025/2021 ryo ku wa 12/05/2021.
Itegeko rihindura Itegeko no 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ryasohotse ku wa 12 Gicurasi 2021.

Muri iri tegeko hongewemo ingingo ya 280 ivuga ku ngingo z’itegeko zikoreshwa kuri cyamunara yatangajwe ivuga ko cyamunara yatangajwe ku rubuga rw’imanza zirangizwa mbere y’uko iri tegeko rihindura ritangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, yongera gutangazwa hakurikijwe ingingo z’iri tegeko rihindura. Ni ukuvuga ko cyamunara zari zatangajwe mbere y’iri tegeko zigomba gusubirwamo zigakurikiza ibikubiye muri iri tegeko rishya.

Icyakora itegeko rishya rivuga ko iyo uwatsindiye cyamunara yatangajwe mbere y’uko iri tegeko rihindura ritangazwa, yishyura hakurikijwe itegeko rihindurwa bityo bidakurikiza iri tegeko rishya. Aha ni ukuvuga ko ibijyanye no kwishyura ku bari batsindiye cyamunara mbere ya tariki 12 Gicurasi bazishyura hakurikijwe ingingo z’itegeko zahinduwe, gusa iyo atishyuye mu gihe yari yahawe cyamunara ikongera gusubirwamo ikurikiza itegeko rishya.

Ingingo ya 261 y’Itegeko no 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi yahinduwe ku buryo bukurikira:
“Umuhesha w’inkiko ushinzwe guteza cyamunara akora inyandiko y’igurisha mu cyamunara, kopi y’inyandikomvaho y’igurisha igahabwa uwaguze amaze kugaragaza icyemezo cy’ubwishyu cy’igiciro cyemejwe muri iryo gurisha.

Uwaguze umutungo mu cyamunara awegukana amaze kwishyura kandi ashobora kuwandikisha ku izina rye amaze kugeza ku rwego rubishinzwe kopi y’inyandikomvaho yemeza ubugure.

Iyo uwaguze amaze kwishyura, umuhesha w’Inkiko ahita yishyura uberewemo umwenda, agashyira ubwishyu kuri konti yamumenyesheje, itaboneka, agashyirwa kuri konti yagenwe na Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, ari na yo ishyirwaho arenze ku yavuye muri iyo cyamunara.
Umuhesha w’inkiko ni we wishyuza amafaranga y’icyo amaze kugurisha. Iyo atayishyuje kandi ntiyongere kukigurisha, ni we ubazwa icyo kiguzi.

Amafaranga yose yakoreshejwe kuva mu ifatira, kugeza cyamunara ibaye yishyurwa na nyir’imitungo igurishwa, akavanwa mu giciro cy’ibyagurishijwe.”

Igihe cyo kwishyura ku watsindiye cyamunara cyavanywe ku munsi umwe gishyirwa ku minsi itatu (3)

Itegeko rivuga ko uwatanze igiciro gisumba ibindi mu biciro byatanzwe ni we utangazwa nk’uwatsindiye cyamunara, uyu aba agomba kwishyura no kohereza inyemezabwishyu yuzuza inyandiko yabugenewe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gihe kitarenze amasaha mirongo irindwi n’abiri (72). Iki gihe kibarwa uhereye ku isaha yamenyesherejweho ko ari we watsindiye cyamunara;

Ubundi mbere yuko iyi ngingo ihindurwa itegeko ryavugaga ko uwatanze igiciro gihanitse ariwe wegukana cyamunara kandi akishyura mu gihe kitarenze amasaha makumyabiri n’ane (24) kandi akaba yohereje inyemezabwishyu muri icyo gihe, yuzuza ahabigenewe mu ikoranabuhanga none igihe cyo kwishyura cyongerewe gishyirwa ku masaha 72 ahwanye n’igihe cy’iminsi itatu (3) aho kuba umunsi umwe nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Iyo igihe kivugwa cy’amasaha 72 kirangiye uwatsindiye cyamunara atishyuye, umutungo ugurishwa usubizwa mu cyamunara;

Iyo abapiganwa barenze umwe batanze ibiciro bingana bisumba ibindi biciro byatanzwe, uwinjije igiciro mbere mu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa, ni we utangazwa nk’uwatsindiye cyamunara. Iyo atishyuye mu gihe kivugwa cy’amasaha ( 72 ) uwo banganya igiciro wamukurikiye mu kwinjiza igiciro mu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa ni we utangazwa nk’uwatsindiye cyamunara, na we akubahiriza igihe cy’amasaha mirongo irindwi n’abiri (72) abarwa uhereye ku isaha yamenyesherejweho ko ari we watsindiye cyamunara.

Ni nako bigenda iyo ukurikiye atishyuye. Iyo nta n’umwe mu batanze ibiciro bingana bisumba ibindi wishyuye, umutungo ugurishwa usubizwa mu cyamunara, Ibiciro byatanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bikomeza kugira agaciro kugeza cyamunara irangiye.

Nyiri umutungo cyangwa uwafatiriwe umutungo, uwafatiriye umutungo cyangwa uwishyuza afite uburenganzira bwo kwanga igiciro kinini cyatanzwe ku nshuro ya mbere no ku nshuro ya kabiri mu gihe kitagejeje kuri mirongo irindwi na gatanu ku ijana (75%) by’agaciro fatizo.

Ku nshuro ya gatatu, umutungo utezwa cyamunara wegukanwa n’upiganwa watanze igiciro gisumba ibindi biciro byatanzwe ku nshuro zose z’ipiganwa cyangwa cyabonetse. Mu gihe cya cyamunara, nyir’umutungo cyangwa uwafatiriwe umutungo, uwafatiriye umutungo cyangwa uwishyuza umwenda afite uburenganzira bwo kwishakira abaguzi bashobora gupiganwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa.

Hari ingingo zindi zitegenya uko cyamunara ikorwa zitahinduwe

Izi ngingo ni nk’ingingo ya 256 ivuga ku Iyimurwa ry’umunsi wa cyamunara aho ivuga ko iyo imitungo yafatiriwe itagurishijwe ku munsi wa cyamunara, Umuhesha w’Inkiko ashyiraho undi munsi wa cyamunara igakorwa bitarenze iminsi irindwi ( 7) agakurikiza uko byari bisanzwe bikorwa aho icyamunara gitangazwa mu gihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani (48) kuva Umuhesha w’Inkiko yemeje igiciro cy’umutungo ugomba kugurishwa. Itangazo rya Cyamunara naryo rizakomeza gukorwa uko byari bisanzwe aho rishyirwa ku rubuga rw’imanza zirangizwa, hariho ifoto y’umutungo ugurishwa n’icyemezo gihamya ko nyir’umutungo. Rigomba kandi gushyikirizwa nyir’umutungo ugurishwa, ugomba kwishyurwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari k’aho umutungo uherereye, rikanatangazwa kuri Radio cyangwa Televiziyo n’ikinyamakuru cyandika bikorera mu Rwanda.

Iyo ari umutungo utimukanwa itangazo rya cyamunara rimanikwa ku Biro by’Akagali k’aho uwo mutungo uherereye.

Iyimurwa ry’umunsi wa cyamunara rizakomeza gukorwa nk’uko byari bisanzwe aho rikorwerwa raporo igaragaza impamvu yaryo n’umunsi ryimuriweho rigatangazwa ku rubuga rw’imanza zirangizwa. Iyo cyamunara yimuwe, ikorwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) uhereye ku munsi cyamunara yimuriweho.

Ingingo zindi zitahinduwe kandi harimo Ingingo ya 252 ivuga uko Gukora igenagaciro ry’ibyafatiriwe bikorwa, iya 254 ivuga ku Gutambamira cyamunara nuko ikirego cyo kuyitambamira gitangwa, ivuga ku Guhagarika no gutesha agaciro cyamunara n’ivuga ku Kutagurisha mu cyamunara inzu umukene atuyemo .

Ntawe ugurisha mu cyamunara inzu umukene atuyemo na kimwe cya kane (1/4) cya hegitari cy’ubutaka bwagenewe ubuhinzi bitunga uwafatiriwe n’urugo rwe babura ntibabeho, keretse biramutse bigaragajwe ko afite ibindicyangwa ashoboye kubibona atagizwe umukene ngo abere umuzigo Leta.

Kutagurisha umutungo bivugwa ariko ntibireba umutungo watanzweho ingwate.

Impaka zivutse mu igabana ry’amafaranga yavuye mu byagurishijwe muri cyamunara, biregerwa urukiko rw’ibanze rw’aho cyamunara yabereye cyangwa Urukiko rw’ubucuruzi mu gihe harangizwa urubanza rwaciwe n’inkiko z’ubucuruzi. Bene izo manza ziburanishwa mu bihe bw’ibirego byihutirwa.

Umuhesha w’Inkiko utubahirije inshingano ze cyangwa utazubahirije mu bihe biteganywa n’amategeko ahanishwa ihazabu mbonezamubano y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) bitabujije ariko ko uwabikoze ashobora kuba yacibwa indishyi zikwiye umuburanyi warenganyijwe n’iryo kosa n’ibindi bihano biteganywa n’amategeko.
Bene ibi birego biregerwa Urukiko rw’Ibanze rw’aho umutungo wafatiriwe uherereye cyangwa Urukiko rw’Ubucuruzi mu gihe harangizwa urubanza cyangwa izindi nyandikompesha zirekeranye n’ubucuruzi.

Ingingo nshya zo mu itegeko N° 025/2021 ryo ku wa 12/05/2021 Itegeko rihindura Itegeko no 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi biteganijwe ko zihita zitangira gukurikizwa rikimara gusohoka (uretse aho itegeko ryagaragaje izindi mpamvu)

Ingingo zose z’amategeko abanziriza iri kandi zinyuranyije na ryo zivanyweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka