Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu

Ibiro bya Perezida wa Repubulika byasohoye itangazo rivuga ku mwanzuro Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gufata.

Uwo mwanzuro ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu.

Icyakora ingingo ivuga ku bihano biteganyirijwe umuntu usebya Umukuru w’Igihugu yo ntiyahindutse.

Iyo ngingo ya 236 iteganya ko utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu irenze miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 25 Mata 2019 rivuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yubaha ubwigenge bw’ubucamanza.

Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa, ariko ntiyemenyeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi na we ari umuyobozi w’Igihugu.

Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubundi se gutuka cyangwa gusebya umuntu biremewe, n’ubwo yaba atari umuyobozi?

Gutukana no gusebanya bisanzwe ari ibyaha mbonezamubano.

Vita Tabaro yanditse ku itariki ya: 12-05-2021  →  Musubize

Ubutabera mu Rwanda nta bwigenge bufite niyo mpamvu Urukiko rw’ikirenga rutari kwibeshya ngo ruhindure iriya ngingo yo gutuka cg gusebya umukuru w’igihugu. Nabo babikoze babizi ko ataribyo. None dore office ya perezida irabavuguruje. Igisekeje ubu bagiye kwinyuza hirya no hino birangire babikosoye. Ubutabera bwo mu Rwanda bwari bukwiye kugendera ku mategeko aranga ubutabera bukareka gukorera munsi ya leta. Kandi bukwiye kwigenga.

Rwemarika Jacques yanditse ku itariki ya: 26-04-2019  →  Musubize

Iri Tangazo from the President’s Office ryerekana ko Kagame atajya ashaka kwigira “ikigirwamana” nk’abandi ba Presidents.
Kuba avuguruje Supreme Court kandi yo yashakaga ko gusebya President biba “CRIME”,byerekana ko Kagame yemera ko atari ikigirwa-mana. Ni urugero rwiza atanze mu “kwicisha bugufi”.Gushushanya Cartoon ya president,kuki byaba icyaha?Cartoons zitanga Message yumvikana kurusha inyandiko.Nibe n’abandi bayobozi bamwiganaga:Mayors,Ministers,etc…It is useless kwigira Ikinani kandi twese tuzi ko turi abantu who will just pass away one day.Ikindi nkundira Kagame,nuko ajya avuguruza abanyamadini bavuga ngo ni Imana yamushyizeho.Yigeze kubabaza ati:”ko muvuga ngo ni Imana yanshyizeho,abo twari kumwe baguye ku rugamba,Imana yarabangaga?”.Na none akunda kuvuga ko atazategeka ubuzira herezo,kubera ko azageraho agasaza.This is a good example.
Imana ishaka ko abakristu nyakuri bicisha bugufi.Ahubwo bagashaka Imana cyane,yo yonyine Almighty and Eternal.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 26-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka