Icyaha cy’ubujura, gukubita no gukomeretsa ni byo byiganje mu bahawe imbabazi
Abagororwa 32 bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika ndetse n’abafunguwe by’agateganyo 2,017 na Minisitiri w’Ubutabera, ku wa gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, muri bo 751 bari barahamijwe icyaha cy’ubujura mu gihe 709 bari barahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Aba bagororwa bari bafungiye mu magororero 15 ari hirya no hino mu Gihugu.
32 bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika ku bihano bari basigaje, bakaba bari barafungiwe ibyaha bitandatu (6) ariko ikiganje kikaba icyo gusambanya umwana, abenshi bakaba bari bafungiye mu igororero ry’abana rya Nyagatare.
Hari kandi gukuramo inda abenshi bakaba bari bafungiye mu igororero rya Ngoma ndetse n’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, abahamijwe iki cyaha abenshi bakaba bari mu igororero rya Nyarugenge.
Abagororwa 2,017 bafunguwe by’agateganyo na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, 751, bari barahamijwe ibyaha by’ubujura 198 bakaba bari mu igororero rya Rwamagana, 98 Huye na Muhanga 72.
Icyaha gikurikiraho ni icyo gukubita no gukomeretsa, aho mu igororero rya Huye abari barahamijwe iki cyaha bafunguwe by’agateganyo ari 178, Rwamagana 131, na Nyarugenge 84.
Gukubita no gukomeretsa byakozwe hagati y’abantu ubwabo ariko binakorerwa abashakanye aho mu igororero ry’abagore rya Ngoma n’irya Musanze hari abagore bafunguwe by’agateganyo barahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abo bashakanye.
Igororero rifite umwihariko ku cyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikora nkayo, ni irya Rwamagana n’abahamijwe iki cyaha bafunguwe by’agateganyo 33 ndetse n’irya Nyanza ryari rifite 30.
Igororero rya Rusizi naryo rifite umwihariko ko ariho hari hafungiye bamwe mu bahamijwe icyaha cyo gukomeretsa, guhiga, kwica inyamanswa yo bwoko bw’inyamanswa zikomye ndetse mu bafunguwe by’agateganyo, umwe gusa akaba yari yahamijwe icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge.
Mu bindi byaha byagaragaye kuri aba bagororwa bafunguwe by’agateganyo, harimo ubuhemu, ubushoreke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gutanga sheki itazigamiye, gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano, kurandurandura cyangwa gutema ikimera gikomye, gukoresha ibikangisho cyangwa kugirira nabi umuntu, gusenya inyubako, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ibindi.
Ohereza igitekerezo
|
Hello, amakur yany? Dushimiye umusaza wacu kubwo imbabazi kuri abo bagororwa akabasubiz ubuzima ni ibyagacir gakomey. Dukomez twiyubakir u RWANDA twifuza.
Hello, amakur yany? Dushimiye umusaza wacu kubwo imbabazi kuri abo bagororwa akabasubiz ubuzima ni ibyagacir gakomey. Dukomez twiyubakir u RWANDA twifuza.
Twishimiyeko perezida kagame yatanze imbabazi
Twishimiyeko perezida kagame yatanze imbabazi