Icy’ingenzi si ukumenya uwaturashe ahubwo ni isomo byahaye Abanyarwanda - Intwari z’imena
Intwari z’imena ziravuga ko icy’ingenzi kuri zo atari ukumenya abagabye igitero ku ishuri rya Nyange bigagaho ahubwo icy’ingenzi ari isomo abanyarwanda bakuramo.

Izi ntwari zivuga ko kwanga kwitandukanya na bagenzi babo bigatuma umunani muri bo bahasiga ubuzima byahaye isomo abanyarwanda bose, kandi ngo bizakomeza kubaka igihugu no kubera urugero ababyiruka.
Tariki ya 18 Werurwe buri mwaka, abanyarwanda bazirikana bakanunamira Intwari z’Imena ku gicumbi cy’Intwari cya Nyange mu Karere ka Ngoroero, zishwe mu gitero cy’abacengezi kuri iyo tariki mu 1997.
Icyo gihe igitero cy’abacengezi cyateye ku ishuri ryisumbuye rya nyange mu karere ka Ngororero gisaba ko abanyeshuri bitandukanya hakurikijwe amoko y’abahutu n’abatusti ariko bo barabyanga bavuga ko ari abanyarwanda.
Bahise baraswa maze barindwi muri bo bahasiga ubuzima uwa munani agwa kwa muganga, ariko isura basize mu banyarwanda ishingiye imizi muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda”.
Ubu ni ku nshuro ya 22 Intwari z’Imena zishimirwa kuba urugero rwiza, abanyarwanda bigiraho ubunyarwanda, ubumwe no kurwanya ivangura rishingiye ku moko ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’ihuriro ry’Intwari z’Imena Sindaheba Fanuel avuga ko kuba nta wari wamenyekana mu bagabye icyo gitero ngo atari ikibazo ku Ntwari z’Imena yemwe ngo ntikikabe n’ikibazo ku banyarwanda kuko ubutwari buruta kure gukurikirana uwabakoreye icyaha.
Agira ati, “Dufatiye kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yo kudafunga abakoze Jenoside bose ahubwo bakaba babarabariwe bagakomeza kubaka umuryango nyarwanda, natwe ikibazo si ukumenya uwaturashe, ahubwo icy’ingenzi ni isomo abanyarwanda bakuramo”.
Sindaheba akomeza avuga ko ubutabera Intwari z’imena zahawe buhagije kuko usibye n’ababagabyeho igitero kigahitana bamwe muri bo, ubutwari bwabo bwabaye ishingiro ryo kwiyunga nyako kw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’Intwari, Imidari n’Impeta by’ishimwe Prof. Pierre Damien Habumuremyi avuga ko iyo habaye amakuba, Intwari zisama amagara ya bagenzi bazo aho gusama ayazo bwite.

Ibi ngo bivuze ko ubutwari butareba umuntu ku giti cye ari nayo mpamvu, gukurikirana abagabye igitero cya Nyange atari byo byihutirwa kurusha gufata isomo ku byabaye, kandi abanyarwanda bagaca burundu n’inzira y’amacakubiri.
Agira ati, “Intwari mu gihe cy’amakuba isama amagara ya bagenzi bayo itibagiwe ko n’ayayo yahasigara, ubutwari busaba ikiguzi, iyo hatabayeho ikiguzi kuvuga ubutwari birakomeye”.
“Duhereye ku baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu, nta wavuga ingano y’amaraso bamennye ariko nibura igihugu kiriho, iby’ubucamanza, iby’ubutabera ibyo bishobora kuza nyuma ariko isomo rikomeye ni ukuba hari abahisemo kumena amaraso yabo kugira ngo igihugu kizakomeze kuba igihugu”.
Kugeza ubu Intwari z’Imena ni 47, 39 zikiriho zikaba zishimira uko igihugu cyakomeje kuzitaho kuko zose zarangije amashuri yisumbuye, 22 baragije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, mu gihe batanu baranije icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Ministeri y’ubuzima kandi ikomeje kwita ku bafite ubumuga batewe n’amasasu ku buryo nta mpungenge bakira ku buvuzi iyo babukeneye.
Ku Kigo Ecole secondaire de Nyange kandi ngo hagiye gukomeza kubakwa kugira ngo hagirwe igicumbi cy’ubunyarwanda koko, nyuma yo kuhashyira ikimenyetso cy’ubutwari ndetse no kuvugurura ibyumba by’amashuri.

Ohereza igitekerezo
|
muraho mbandikiye ngirango mumpe ubusobanuro bw’ijambo Imena bivuga iki?