ICTR yahawe umuyobozi mushya

Umucamanza Vagn Joensen ukomoka mu gihugu cya Danemark niwe, tariki 14/02/2012, watorewe kuba perezida mushya w’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Perezida mushya wa ICTR yari amaze imyaka itanu akorera muri uru rukiko akora nk’umucamanza udahoraho mu rugereko rwa gatatu rw’uru rukiko. Vagn Joensen asimbuye umucamanza Khalida Rachid Khan wimuriwe mu rugereko rw’ubujurire rukorera i La Haye mu Buholandi.

Hatowe kandi Florence Rita Arrey ukomoka mu gihugu cya Cameroun uzungiriza Vagn Joensen. Rita Arrey yageze muri ICTR mu mwaka wa 2003 akorera mu rugereko rwa 3 aho yari umucamanza udahoraho.

Florence Rita Arrey yahise atangira akazi yatorewe ariko biteganyijwe ko perezida w’urukiko azatangira akazi mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Perezida wa ICTR ucyuye igihe, Khalida Rachid Khan, yashimiye abakozi bakoranaga akazi bakoze ko guca umuco wo kudahana bigatuma abakorewe Jenoside bagira ijambo; no gufasha igihugu kwiyunga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka