Ibyo wamenya ku nama y’Abacamanza bo mu bihugu bikoresha Icyongereza irimo kubera mu Rwanda

I Kigali harimo kubera inama y’Abacamanza bo mu bihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association) yibanda ku butabera burengera ibidukikije. Insanganyamatsiko y’iyo nama iragira iti: “Ubutabera burengera ibidukikije”.

Iyi ni nama ngarukamwaka ku Butabera, ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ikaba ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda, Dr Faustin Ntezilyayo, yahaye ikaze abitabiriye iyi nama
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Dr Faustin Ntezilyayo, yahaye ikaze abitabiriye iyi nama

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Dr Faustin Ntezilyayo, yahaye ikaze abitabiriye iyi nama avuga ko mu byo baganiraho harimo ibyaha bikorerwa ibidukikije, imanza, imikorere y’inkiko mu kuburanisha ibyo byaha.

Haraganirwa kandi ku kurwanya ibirarane by’imanza, kwihutisha ubutabera, gukoresha ubuhuza n’ubundi buryo mu gutanga ubutabera, gukoresha ikoranabuhaga n’ibindi.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harisson, yagarutse kuri bimwe mu biganirwaho, mu Nama y’Abacamanza bo mu Bihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association), yatangiye i Kigali ku Cyumweru tariki 08 Nzeri 2024.

Mutabazi Harisson avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu gutanga Ubutabera ari yo mpamvu ibi bihugu byicaye bigasanga iyi nama igomba kubera mu Rwanda kugira ngo bagire ibyo baganiraho.

Mutabazi avuga ku byo bifuza kwigira ku Rwanda, yagize ati: “Iyi nama iziga kuri byinshi mu kubungabunga ibidukikije ndetse n’amategeko yo kubungabunga ibidukikije. Kuri ubu ibigiye kuganirwaho harimo gutanga ubutabera hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ko u Rwanda rwateye imbere muri iki cyiciro, hari kandi gutanga ubutabera hatifashishijwe guca imanza, ibyitwa ubutabera bwunga (Gacaca) n’ibindi”.

Mutabazi akomeza avuga ko hari byinshi ibihugu byitabiriye bizungukira muri iyi nama. Ati: “Hazabamo umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bacamanza bamaze igihe kinini mu mwuga bafite ubunararibonye ndetse n’abacamanza bakiri bato bazamuka. Hari byinshi ibyo bihugu bizigira ku Rwanda ariko natwe hari ibyo tuzabigiraho”.

Harrison Mutabazi, Umuvugizi w'Inkiko mu Rwanda
Harrison Mutabazi, Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda

Kuba u Rwanda rugiye kwakira iyi nama, bisobanuye byinshi cyane ko kugira ngo rwemererwe kuyakira, rwabanje gusurwa hasuzumwa niba koko rufite ubushobozi bwo kwakira, kureba niba Inzego z’Ubutabera zigize Igihugu kizakira zifite icyo zizigisha ibindi bihugu bizitabira, n’ibindi bitandukanye.

Mutabazi Harisson avuga ko u Rwanda ruhagaze neza ku birebana n’ibidukikije ugendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ‘Ubutabera burengera ibidukikije’, bikaba biri mu byatumye u Rwanda rwemezwa nk’urwakwakira iyi nama.

Ubucamanza bw’u Rwanda bwiteze kungukira ku bunararibonye bw’ibindi bihugu bigiye kwitabira bigera kuri 45, bakazungukira ku kubaka umubano hagati y’ubunararibonye bw’abacamanza b’ahandi.

Akomeza avuga ko kuba u Rwanda rwakiriye iyi nama bigaragaza ko Raporo zihamya ko rwateye imbere mu Butabera ari byo, bityo abayitabiriye bakaba abahamya bw’ibyo baba biboneye, bigafasha gusigasira isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Iyi nama igaruka ku butabera burengera ibidukikije, yitabiriwe n’abasaga 317 baturutse mu bihugu birenga 45 byo muri Commonwealth.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka