IBUKA ntiyishimiye icyemezo cya ICTR

IBUKA yatangaje ko yababajwe n’icyemezo cyo kurekura babiri mu bahoze ari abaminisitiri Casmir Bizimungu wari Minisitiri w’ubuzima, Jerome Bicamumpaka wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga bo muri leta y’abatabazi cyafashwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu cyiswe urubanza Guverinoma II

Perezida wa IBUKA, Jean Pierre Dusingizimana, yabwiye ikinyamakuru Newtimes ko IBUKA yababajwe cyane n’icyemezo cyo guhanaguraho icyaha abo bahoze ari abaminisitiri muri leta y’abatabazi ariko ko yizeye ko hazabaho kujuririra iki cyemezo.

“Turimo turagirana ibiganiro n’abashinjacyaha ba hano mu Rwanda n’aba ICTR kugirango turebe aho iki cyemezo kigana hanyuma turatekereza no kuba twakora ibindi bikorwa nk’urugendo rwo kwamagana iki cyemezo”

Muri uru rubanza kandi urkiko rwakatiye abandi babiri bahoze ari abaminisitiri aribo Mugenzi Justin na Prosper Mugiraneza buri wese yakatiwe imyaka 30 y’igifungo. Aba bahamwe n’icyaha cyo gutegura Jenocide ndetse n’uruhare rwabo mu gukuraho uwahoze ari perefe wa Butare Jean-Baptiste Habyalimana.

Hashingiwe ku magambo ahamagarira abantu kwica abandi bavuze ubwo bari kumwe na Théodore Sindikubwabo. Bahamwe n’icyaha cyo guhamagarira abantu gukora
Casmir Bizimungu yavutse mu mwaka w’1951 muri komini Nyamugari muri perefegitura Ruhengeri, Bizimungu yabaye minisitiri w’ubuzima kuva muri Mata 1987 kugeza 1989. Aza kongera guhabwa uwo mwanya muri Mata 1992 kugeza ahunze muri Nyakanga 1994.

Yafatiwe muri Kenya kuwa 11 Gashyantare, 1999.

Bicamumpaka yagiye muri MDR muri 1991 ahabwa umwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuwa 9 Mata 1994.

Yafatiwe muri Cameruni kuwa 6 Mata 1999.

Inkuru dukesha The New Times

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka