Ibitabo byaburiye mu buyobozi bituma bacibwa amafaranga kugira ngo bahabwe serivisi

Bamwe mu batuye mu Karere ka Musanze binubira amafaranga bakwa mu gihe basaba icyemezo kigaragaza ko bashyingiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko (Attestation de mariage), mu gihe basanze ibitabo banditswemo byaratakaye.

Betina Muhimpundu ushinzwe ubuvugizi n'amategeko muri Ihorere Munyarwanda(I.M.R.O) avuga ko icyo kibazo kirimo kuganirwaho
Betina Muhimpundu ushinzwe ubuvugizi n’amategeko muri Ihorere Munyarwanda(I.M.R.O) avuga ko icyo kibazo kirimo kuganirwaho

Abo baturage basaba Leta kubakuriraho icyo kiguzi kuko gutakara kw’inyandiko za Leta, bidakwiye kuba icyaha kuri bo, ahubwo ko byakagombye kubazwa Leta.

Bavuga ko batangiye bakwa amafaranga ibihumbi 25, bituma hari ababura serivisi kubera amikoro make yo kutabona ayo mafaranga, iyi ikaba ari yo mpamvu basaba kuyakurirwaho.

Umwe muri bo witwa Ingabire Shakira ati “babidukorera ku buntu cyangwa bagashyira ku bihumbi bitanu. Baragutuma ibyo bihumbi 25 wayabura, bakagusezerera ugataha nta cyemezo kandi wasezeranye. Kuba bararangaye ibitabo bikabura ntibyakagombye kubazwa umuturage”.

Abafite ubutabera mu nshingano mu buyobozi bw'inzego z'ibanze bahuguwe ku buryo barushaho kunoza akazi kabo
Abafite ubutabera mu nshingano mu buyobozi bw’inzego z’ibanze bahuguwe ku buryo barushaho kunoza akazi kabo

Mugenzi we witwa Icyitegetse Sadah agira ati “Biratubabaza cyane tukumva turemerewe n’amakosa tutakoze, turasaba ko baduha serivise ku buntu. Nanjye nabuze ayo mafaranga serivise barayinyima, ni uburenganzira byanjye narasezeranye, bakwiye kumpa ibyangombwa nta kiguzi”.

Abashinzwe irangamimerere mu mirenge ngo na bo babona ko abaturage barengana mu gihe bakwa amafaranga kuri serivise basaba, bagasaba ko itegeko rivugururwa vuba abaturage bakabona serivisi nta kiguzi.

Uwiragiye Marie Gilberte, umukozi w’Umurenge wa Muhoza ushinzwe irangamimerere, avuga ko umubare munini w’abaturage bamugeraho bashaka icyemezo cy’uko bashatse byemewe n’amategeko, batakwisanga mu bitabo itegeko rikabasaba gutanga amafaranga, ngo ako karengane barakabona ariko bakabura uko babigenza kubera itegeko.

Ati “ubundi bakwaga ibihumbi25, ariko ubu byarahindutse bakwa ibihumbi 10, ni amafaranga ubona ko atoroheye abaturage batugana baka serivise, itegeko rivuga ko umuntu uhabwa icyangombwa agomba kugaragaza inyandiko y’ishyingirwa, hari abashyingiwe kera batayifite, iyo ayibuze akibura no mu bitabo, nta cyemezo ahabwa adatanze ayo mafaranga”.

Akomeza agira ati “hari ibitabo byabuze kubera impamvu zinyuranye, twavuga nko kuba byarabuze bahuza imirenge, kubura kubera intambara n’indi mikorere idahwitse, ubwo rero hari ubwo ubwira umuturage kugana inkiko bamwe bagacika intege bakabireka kubera izo nzira ndende baba basabwa kunyuramo, iyo acitse intege aba abuze ya serivise kandi n’ubutabera ntabwo aba abubonye, turabibona cyane ko barengana ariko tukabura icyo tubikoraho”.

Zimuzizi Jean Pierre, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Gashaki, na we avuga ko ako karengane akabona, ariko bagahitamo kubahiriza itegeko kugira ngo badahanwa.

Ati “Duhaye abo baturage serivisi nta mafaranga asabwa batanze twaba tunyuranyije n’amategeko, icyo gihe urahanwa, uretse no guhanwa urafungwa utanafungwa ukaba wishe inshingano zawe, turiho kugira ngo twigishe amategeko tunayakurikize, abaturage benshi cyane baza batugana bakagongwa n’itegeko”.

Zimuzizi avuga ko hari kwigwa itegeko ry’umuryango rishya rigiye gufasha abaturage mu kuborohereza kubona ibyangombwa hagamijwe kubafasha guhabwa serivisi nta kiguzi.

Icyo kibazo ni kimwe mu bikomeje kuganirwaho, mu ngendo Minisiteri y’Ubutabera ku bufatanye n’umuryango Ihorere Munyarwanda, baganira n’imiryango inyuranye ifite ubutabera mu nshingano, hagamijwe gukemura ibibazo bijyanye n’ubutabera bikomeje kubangamira abaturage nk’uko bivugwa na Betina Muhimpundu, umunyamategeko wa Ihorere Munyarwanda.

Muhimpundu avuga ko bategereje itegeko rishya ryiga kuri icyo kibazo, bakareba ibirikubiyemo, basanga ritarengera umuturage uko byifuzwa hakagira ubuvugizi bukorwa.

Ati“Reka dutegereze ibyemezo bizaba bikubiye mu itegeko rishya, turebe niba rirengera umuturage, tumenye niba rifasha umuturage kubona ibyangombwa badasabwe ikiguzi, tubonye ritarengera abaturage uko bikwiye niho tuzahera dukora ubuvugize”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo abategura ayo mategeko nibabikodore hakiri Kate, batarayajyana mu Nteko. Ihorere Munyarwanda yakabyohereje nk’ibibazo yahuye nabyo mu baturage. Murakoze.

Pasteur yanditse ku itariki ya: 28-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka