Ibihugu 12 byitabiriye amahugurwa y’abavoka ni amahirwe ku bifuza kwimenyereza umwuga – Padiri Dr. Hagenimana

Umuyobozi wa INES Ruhengeri, aravuga ko kuba ibihugu 12 byaritabiriye amahugurwa ku bunyamwuga by’abavoka, ari amahirwe ku biga uyu mwuga mu Rwanda kuko umubano wubatswe n’ibyo bihugu watuma babasha kujya kwimenyerezayo umwuga ku buryo bworoshye.

Ubwo abitabiriye amahugurwa bafataga ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi
Ubwo abitabiriye amahugurwa bafataga ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi

Padiri Dr. Hagenimana Fabien yavuze ibi kuri uyu wa kane tariki 18/07/2019 ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi ine ku bunyamwuga bw’abunganira abandi mu mategeko, haba abari mu mwuga n’abakiri kuwiga, amahugurwa yateguwe na INES Ruhengeri ku bufatanye n’izindi kaminuza zo muri Ghana, US na UK.

Padiri Hagenimana ati “Iyo umunyeshuri afite ubushobozi burebana n’amikoro hanze arabikora. None kuba dufite abafatanyabikorwa bari hanze ni ibintu byoroshye, cyane cyane nk’ishuri ryo muri Ghana ryigisha ibirebana n’amategeko biroroshye cyane koherezayo umunyeshuri”.

Kayumba Florence, umwe mu banyamategeko bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko aya mahugurwa yatumye abasha gutyaza ubwenge mu birebana n’ibyo yari yarize muri Kaminuza, nko kuburanira ababagana, kugira inama ababagana mbere yo gutanga ibirego n’ibindi.

Ati “Mu mahugurwa nk’aya ubasha gusangira ubunararibonye n’abo mukora umwuga umwe baturuka hirya no hino. Buri munyamategeko akwiye kwitabira aya mahugurwa byibura rimwe mu buzima”.

Jean Pierre Habarurema, umushinjacyaha mu bushinjacyaha bukuru, yashimiye abateguye aya mahugurwa, avuga ko amasomo batanze atanga ikizere cy’uko uyu mwuga uzakomeza gutera imbere mu gihugu.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 72 baturuka mu bihugu 12 ari byo Afurika y’Epfo, Ghana, Kenya, Lesotho, Uganda, Nigeria, Zimbabwe, Cameroun, Tanzania, Gambia ndetse n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka