Ibibazo by’abagororwa bo muri gereza ya Gikongoro bigiye kwigwaho

Minisiteri y’ubutabera igiye kwiga ku bibazo by’abagororwa n’imfungwa zo mu ma gereza yo mu karere ka Nyamabage nk’uko byatangajwe n’intumwa ya Leta yungirije ubwo we n’intumwa yari ayoboye basuraga Gereza ya Gikongoro tariki 14/02/2012.

Nubwo hari raporo zitandukanye zagaragaje ko mu magereza yo mu Rwanda hari ibibazo by’ubutabera n’iby’uburenganzira bwa muntu, intumwa ya Leta yungirije, Bizimana Pascal, avuga ko ibyo bibazo bidashobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko nta butabera buri mu Rwanda cyangwa se ko uru rwego rudakora neza.

Ibyo bibazo byiganjemo iby’ubutabera n’iby’uburenganzira bwa muntu. Hari abagororwa bavuga ko bakatiwe na gacaca ku byaha bari baburaniye mu nkiko zisanzwe; abavuga ko barangije ibihano byabo ntibarekurwe; abavuga ko baburanishijwe na Gacaca kandi bari mu rwego rwa mbere ubusanzwe baburanishwa n’inkiko zisanzwe.

Hari kandi abakatiwe badahari batarabasha kuburana; abamaze igihe barajuriye cyangwe se basabye ko imanza zabo zisubirwamo bikaba bitarashoboka; abavuga ko imitungo yabo itezwa cyamunara kandi bataraburanye imanza z’imitungo muri gacaca; abavuga ko badahabwa pension kandi igihe cyarageze; abavuga ko bahawe ibihano by’abantu bakuru kandi barakoze Jenoside ari abana n’ibindi.

Intumwa ya Leta yungirije akaba n’umunyamabanga muri Minisiteri y’ubutabera yijeje abagororwa bo muri gereza ya Gikongoro ko ibibazo byabo bizasuzumwa ingingo ku ngingo kandi buri wese mu bagaragaje ikibazo yandikirwe amenyeshwa umwanzuro cyafatiwe.

Intumwa ya Leta yungirije yasuye gereza ya Gikongoro na sitasiyo ya Gasaka aherekejwe n’itsinda ry’abantu baturutse muri Minisiteri y’ubutabera, iy’umutekano, urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko gacaca, urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, ubushinjacyaha bukuru, inzego z’igisirikare na Polisi mu karere ka Nyamagabe hamwe n’abahagarariye urukiro rwisumbuye n’ubushinjacyaha bwisumbuye.

Raporo z’Abasenateri n’imiryango itagengwa na Leta ziheruka gusohorwa zagaragaje ko mu magereza yo mu Rwanda hari ibibazo by’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka