Huye: Abafunguwe by’agateganyo barahiye ko batazasubira mu byaha

Abantu icyenda bari bafungiye muri kasho ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye bafunguwe by’agateganyo tariki 9 Mata 2020, bataha bavuga ko batazasubira mu byaha kuko uburoko bwabumvishije.

Bamwe mu barekuwe mu Karere ka Huye
Bamwe mu barekuwe mu Karere ka Huye

Abafunguwe muri rusange ni abari barakoze ibyaha by’ubujura n’ibyo kunywa ibiyobyabwenge. Icyatumye bataha bavuga ko batazasubira ahanini ngo ni ukubera kubaho nabi muri kasho, nta n’ubwinyagamburiro.

Bafunguwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike muri za kasho, hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ephrem Hagenimana wo mu Murenge wa Ruhashya, yafungiwe urumogi.

Agira ati “Ntiwabonaga uko winyagambura. Baduhaga icyo gikombe cy’ibigori na mu gitondo bakaduha igikoma, ariko nticyadukwiraga kubera ko cyabaga ari gikeya nyamara twebwe turi benshi. Aho nari ndi navugaga ngo iyaba nibura batujyanaga ku Karubanda nibura tukabasha kwinyagambura umuntu akabasha no koga”.

Atahanye umugambi wo kutazongera gutekereza urumogi, ngo n’uwo azamenya ko arufite azamutanga mu nzego z’ubuyobozi.

Viateur Twagirayezu we ngo yaguze ingurube arayibaga, aza gushinjwa ko yayibye.

Agira ati “Ntitwabashaga kuryama kubera ubucucike. Twasengaga ngo Imana izadukure hano none twayishimye cyane kubera ko tubashije gutaha”.

Twagerayezu kandi ngo n’undi muntu wese azamubwira ko agomba gushishoza, akirinda kwiba cyangwa kugura ibyibano.

Avuga ko nubwo yagombaga gutaha mu Murenge wa Rusatira, akaba nta modoka abasha gutega ngo atahe muri ibi bihe abantu bose basabwe kuguma mu rugo kubera kurwanya ikwirakwizwa rya coronavirus, ibyishimo yari afite ngo ntibyatuma yinubira kugenda n’amaguru.

Ati “N’ubwo nagerayo saa tanu z’ijoro ariko ngasanga umuryango wanjye”.

Hamuriyamungu we ngo yajyanye umujura kuri RIB, agezeyo amushinja kuba ari we umugurira ibyibano maze na we arafungwa.

Agira ati “Ndishimye cyane kuko ndekuwe, ariko nubwo nabeshyewe, mpakuye isomo. Haba ejo n’ejobundi sinatinyuka kugura ikintu cy’ikibano”.

Emmanuel Sibinkoro w’imyaka 18, ari na we mutoya mu bafunguwe, ngo yafunzwe afatanywe ihene yari yahawe n’undi muntu ngo ayimubagire, ariko atazi ko ari inyibano. Nyuma yo kuyifatanwa agafungwa, yari amaze ibyumweru bitatu muri kasho.

Agira ati “Ntashye nishimye. N’aho bitararangira ariko ubu navuga ko mbaye umwere. Ibyo gukubagana birangiriye aha”.

Kuba mu batashye harimo n’abajura, bituma abo basanze bifuza ko hakazwa umutekano kuko bo batizeye ko bahindutse koko.

Ubwo basezererwaga bibukikjwe ko batabaye abere, banasabwa ko umunsi urujya n'uruza rw'abantu rwongeye kwemerwa bazajya bitaba ubushinjacyaha biri wa mbere
Ubwo basezererwaga bibukikjwe ko batabaye abere, banasabwa ko umunsi urujya n’uruza rw’abantu rwongeye kwemerwa bazajya bitaba ubushinjacyaha biri wa mbere

Nsanzimana wo mu Murenge wa Huye ati “Mu cyumweru gishize mu Mudugudu w’Agahenerezo hari umucuruzi abajura batoboreye inzu. Iri joro na bwo hari undi baraye bibye. Ndatekereza ko hari hakwiye gukazwa umutekano. Ariko kubarekura byo nta cyo bitwaye”.

Ubwo i Huye harekurwaga icyenda, muri Gisagara harekuwe 32, i Nyanza na ho harekurwa 20. Aba bose ubushinjacyaha bwababwiye ko kuba bafunguwe atari uko ari abere, ko bazakomeza gukurikiranwa ku bw’ibyaha bakoze.

Banabwiwe ko mu gihe bagikurikiranwa batemerewe kurenga imbago z’akarere batuyemo, kandi ko umunsi abantu bongeye kwemererwa kugenda bazajya bitaba ubushinjacyaha buri wa mbere w’icyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka