Havugiyaremye Aimable wagizwe Umushinjacyaha Mukuru ni muntu ki?

Mu ijoro ryo ku wa kane tariki 28 Ugushyingo 2019 nibwo hasohotse Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rishyiraho umushinjacyaha wa Repubulika mushya ari we Havugiyaremye Aimable.

Havugiyaremye Aimable yagizwe Umushinjacyaha Mukuru, asimbura Mutangana Jean Bosco
Havugiyaremye Aimable yagizwe Umushinjacyaha Mukuru, asimbura Mutangana Jean Bosco

Asimbuye Jean Bosco Mutangana wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya yari yagezeho mu Kuboza 2016 asimbuye Richard Muhumuza.

Iyo umuntu agiriwe icyizere na Guverinoma kuri uyu mwanya wo kuyobora rumwe mu nzego zikomeye z’ubutabera, dore ko ari urwego rushinzwe iperereza, gushinja no kuburana imanza z’inshinjabyaha mu nkiko, birumvikana benshi baba bifuza kumenya amateka y’uwagiriwe icyizere.

Kigali Today yabakusanyirije bimwe mu byaranze ubuzima bwa Aimable Havugiyaremye umushinjacyaha mushya wa Repubulika.

Aimable Havugiyaremye yize ibijyanye n’amategeko mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hagati ya 1998 na 2003 aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu ishami ry’amategeko .

Yakomeje icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gice cy’Amategeko mpuzamahanga (International Law) muri Afurika y’Epfo muri Kaminuza ya Pretoria.

Aimable Havugiyaremye mu ifoto y'urwibutso ubwo yarahiriraga kuyobora Komisiyo y'u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry'Amategeko. Aha yari kumwe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof Sam Rugege hamwe n'umuyobozi wungirije w'iyo komisiyo, Beata Mukeshimana
Aimable Havugiyaremye mu ifoto y’urwibutso ubwo yarahiriraga kuyobora Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko. Aha yari kumwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege hamwe n’umuyobozi wungirije w’iyo komisiyo, Beata Mukeshimana

Aimable Havugiyaremye yagiye kwiga mu mahanga yaratangiye kwigisha muri kaminuza aho yari umwalimu usimbura. Ubwo yari arangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza i Pretoria yakomeje kwigisha mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko kugeza muri 2010.

Guhera muri Mata 2010 kugeza muri Gicurasi muri 2012 yabaye intumwa ya Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, umwanya yavuyeho ajya kuba umuyobozi wungirije muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko.

Nyuma y’imyaka ibiri, yavuye muri komisiyo yo kuvugurura amategeko ajya kuba umuyobozi w’ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD), ariyobora guhera muri 2014 kugeza muri 2017 nyuma agaruka muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko nk’umuyobozi mukuru wayo, umwanya yari ariho mbere yo kugirwa umushinjacyaha mukuru wa Repubulika.

Aimable Havugiyaremye mu yindi mirimo ijyanye n’amategeko yakoze yanabaye mu nteko yari ishinzwe kuvugurura itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 101 ivuga ku bijyanye na manda ya Perezida wa Repubulika. Inteko yatangiye akazi kayo muri 2015 nyuma y’ubusabe bw’abaturage aho bifuzaga ko iyi ngingo itazitira umukuru w’igihugu ku kongera kwiyamamaza.

Aimable Havugiyaremye arimo gukorera impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko muri kaminuza ya Leiden yo mu gihugu cy’u Buholandi. Yinjiranye muri uru rwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru na Habyarimana Angelique wagizwe Umushinjacyaha Mukuru Wungirije.

Aimable Havugiyaremye yavutse mu 1973, ni ukuvuga ko afite imyaka 46 y’amavuko, akaba ari n’umugabo wubatse.

Aimable Havugiyaremye na Prof Sam Rugege
Aimable Havugiyaremye na Prof Sam Rugege

Aimable Havugiyaremye mu kiganiro kigufi yagiranye na Kigali Today yavuze ko yiteguye gushyira mu bikorwa inshingano yahawe.

Yagize ati “Niteguye gushyira mu bikorwa inshingano nahawe kuko n’ubundi nari nsanzwe menyereye gukorera urwego rw’ubutabera niteguye kuzikora neza."

Amavu n’amavuko y’Ubushinjacyaha n’imikorere yabwo

Muri 2003, u Rwanda rwashyizeho itegeko nshinga rishya ryubahiriza ihame ryo gutandukanya inzego. Ryashyizeho ubucamanza bwigenga kandi butandukanye n’inteko ishinga amategeko n’inzego za Leta zubahiriza amategeko.

Bwa mbere mu mateka y’ubutabera bw’u Rwanda, akazi k’ubushinjacyaha kahawe urwego rumwe ari rwo rw’Ubushinjacyaha Bukuru. Urwo rwego rufite mu nshingano zarwo iperereza no gukurikirana ibyaha byakorewe ku butaka bw’u Rwanda cyangwa byakozwe n’Abanyarwanda.

Ubushinjacyaha ni urwego rukorana bya hafi n’inkiko n’Urwego rw’Ubugenzacyaha. Urwego rw’Ubugenzacyaha rukusanya ibimenyetso rukabishyikiriza ubushinjacyaha aho buba bushobora gukomeza gukora iperereza iyo bibaye ngombwa bukagena niba ibimenyetso bihagije kugira ngo rwohereze ikirego imbere y’urukiko aho ruba rufite inshingano zo gushinja no gushinjura ku byaha mpanabyaha.

Ubushinjacyaha Bukuru bugizwe na Biro y’Umushinjacyaha Mukuru, Ubushinjacyaha bwo ku rwego Rwisumbuye n’Ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’Ibanze.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru bigizwe n’Umushinjacyaha Mukuru ari we Aimable Havugiyaremye, Umushinjacyaha Mukuru Wungirije n’Abashinjacyaha nibura icumi (10) bo ku rwego rw’Igihugu.

Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru Aimable Havugiyaremye agiye kuyobora rufite inshingano rusange yo gukora iperereza no gukurikirana ibyaha mu gihugu hose.

By’umwihariko, Ubushinjacyaha Bukuru bushinzwe gukora iperereza ku byaha mpuzamahanga byakorewe mu Rwanda no gushakisha ababigizemo uruhare, gukora iperereza no gukurikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibi; gukora iperereza no gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu n’imari by’Igihugu.

Mu bindi harimo gukora iperereza no gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibikorerwa abana n’ibikorerwa umuryango; rushinzwe kandi gukora iperereza no gukurikirana ibyaha byerekeye imikoreshereze itemewe y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, gukora iperereza no gukurikirana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside n’ibindi bifitanye isano na yo n’ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri.

Ubushinjacyaha bukuru kandi bushinzwe gukora iperereza no gukurikirana ibyaha by’ikoranabuhanga; gukora ubushakashatsi ku byaha bisanzwe no ku byaha mpuzamahanga byakorewe mu Rwanda; gutanga no kubika inyandiko zerekana abahamwe n’ibyaha; kurengera no gufasha abakorewe ibyaha n’abatangabuhamya.

Inkuru bijyanye:

Mutangana Jean Bosco ntakiri Umushinjacyaha Mukuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Congratulation kuri Aimable akazi keza

Gashema yanditse ku itariki ya: 7-12-2019  →  Musubize

Kigali today mwakoze cyane kuduha iyi nkuru.

Eugene yanditse ku itariki ya: 2-12-2019  →  Musubize

Aimable ni umuhanga rwose mubyerekeye amategeko.
Nagize amahirwe yo gukurikirana ikiganiro yahaye urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo kuri "Conflict management" nahavuye mwemeye kbsa.
Tumwifurije imirimo myiza kdi Kigali today namwe mwakoze cyane.

Eugene yanditse ku itariki ya: 2-12-2019  →  Musubize

Bravo! Iyi nkuru iteguye neza 100%. Ndanyuzwe

Oreste yanditse ku itariki ya: 30-11-2019  →  Musubize

Inkuru ntiyuzuye rwose!Avukahe?Yizehe mbere ya Kaminuza?

Safari yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Kumenya aho avuka biragufasha iki Bwana Safali ?

RUTO yanditse ku itariki ya: 1-12-2019  →  Musubize

Ni mu Rwanda avuka

Annet yanditse ku itariki ya: 1-12-2019  →  Musubize

Nanjye sinabura kuvuga kuri Aimable, yabayeho n’umusirikare ari muri gendarmerie njye twiganye mu ishuri rya gendarmerie EGENA yabaye muri Groupement ya But are arise OPJ, yari umuhanga pee congratulation Bro

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Mwakoze kunkuru mutugejejeho ariko muzamwegere abahe ubuzima bwe neza. Hari ibyo nzi nanjye ntabona munkuru. Week end nziza.

Gui yanditse ku itariki ya: 30-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka