Hatangijwe ibikorwa byo kwegereza abaturage ubutabera mu turere twa Ngoma na Kayonza

Ibikorwa byo kwegereza abaturage ubutabera mu turere twa Ngoma na Kayonza ni umushinga wa minisiteri y’ubutabera ku nkunga ya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubuhorandi binyuze mu mushinga Interanational Rescue Committee (IRC).

Uyu mushinga wafunguwe ku mugaragaro tariki 21/02/2013 na minisitiri w’ubutabera, Tharicisse Karugarama, uzatwara amadolari y’Amerika ibihumbi 940.

Ubwo yatangizaga ibi bikorwa, Minisitiri w’ubutabera yavuze ko guha ubushobozi mu by’amategeko urwego rw’abunzi, bizatanga umusaruro mwiza kandi urambye kuko uru rwego rushyira imbere kunga aho guhana.

Yabisobanuye agira ati “Icyadushimishije nuko twasanze aba bafatanyabikorwa nabo bumvise politike y’u Rwanda yo kwegereza abaturage ubutabera buciye mu bunzi ari ubutabera buhendutse kandi buzageza ku Banyarwanda ubutabera busobanutse”.

Uhagarariye MAJ mu karere ka Ngoma ashyikirizwa moto na Minisitiri w'Ubutabera.
Uhagarariye MAJ mu karere ka Ngoma ashyikirizwa moto na Minisitiri w’Ubutabera.

Ku ikubitiro hatanzwe moto ebyiri na mudasobwa ku rwego rw’abafasha mubyamategeko ( MAJ) kugirango aba bakozi babashe kugera hirya no hino mu mirenge no gutanga amahugurwa ku bunzi.

Nzeyimana Pierre ushinzwe porogaramu muri IRC yatangaje ko iyi nkunga igamije ko abaturage basobanukirwa amategeko akoreshwa mu gihugu, uburengenzira bwabo n’uburyo bwo kubugeraho binyujijwe mu nzira zo gukemura amakimbirane.

Abunzi bakundaga guhura n’inzitizi zo kutamenya neza amategeko ndetse n’urwego rwa MAJ rutabageragaho uko bikwiye kubera ibibazo by’ingendo; nk’uko babyitangarije ubwabo.

Laptop zizajya zifasha abafasha mu by'amategeko guhugura abunzi.
Laptop zizajya zifasha abafasha mu by’amategeko guhugura abunzi.

Mubirigi Jean Nepomusenti, ukuriye abunzi mu murenge wa Rukumberi ho mu karere ka Ngoma, yatangaje ko iki kibaye igisubizo mu mbogamizi bajyaga bahura nazo kandi ko ubu noneho ubutabera bwunga bugiye gukorwa neza hakurikijwe amategeko basobanukiwe.

Yagize ati “Ubundi wahuraga n’ikibazo bikagusaba guterefone MAJ ku karere none ubu aba bafasha mu by’amategeko bazajya baza iwacu baduhugure ku mategeko ndumva rwose ubu noneho keretse utazabishaka naho ubundi ubutabera busobanutse tugiye kububona.”

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka