« Hari abafunguwe batabikwiye » - Alain Bernard Mukuralinda

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru, Alain Bernard Mukuralinda, tariki 06/12/2011, yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza ibinyoma by’abavuga ko gushyira mu bikorwa iteka rya minisitiri numero 169/08.11 ryo ku wa 23/11/2011 rishyiraho abagororwa bagomba gufungurwa by’agateganyo byahagaritswe.

Mukuralinda avuga ko mu gushyira k’urutonde abagomba gufungurwa, bamwe mu bagororwa bashyizwe ku rutonde mu buryo bugomba gukurikiranwa kuko batari babikwiye. Yongeyeho ko Ubushinjacyaha Bukuru bufatanyije n’Ubuyobozi Bukuru bw’Amagereza bari mu gikorwa cyo gukurikirana abakoze ayo makosa mu kwegeranya urwo rutonde.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko butabangamiye igikorwa cy’ifungurwa ry’abagororwa ahubwo ngo abagennye gufungura abatujuje ibisabwa bazakurikiranwa.

Mukuralinda avuga ko abari bagenewe kurekurwa ari abantu bamaze igihe bafunzwe bigenwa n’amategeko b’inyangamugayo kandi bagaragaje ko bisubiyeho. Bagomba kuba baremejwe n’urwego rwa gereza afungiyemo nk’abafite imyitwarire myiza maze urutonde rwabo rukoherezwa mu bushinjacyaha bukuru bukagenzura niba koko bakwiye kurekurwa.

Nubwo ahenshi byakozwe uko bikwiye ngo hari abashyizwe ku rutonde rw’abarekurwa kandi batari bazwiho ubunyangamugayo. Mukuralinda yasobanuye ko hari bigeze kurekurwa habaho ubusubiracyaha, hakaba n’abatujuje ibisabwa n’amategeko nk’imyaka n’ibindi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka